Kuri iki cyumweru tariki 1 Mutarama 2016 umuhanzi The Ben yakoreye mu Rwanda igitaramo cy’amateka, uyu muhanzi niwe watumiwe mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party, aho yashimishije imbaga y'abakunzi be ageze hagati amarangamutima aramufata araturika ararira.
Uretse kuba ubwitabire bwari buri hejuru, ni igitaramo cyatumbutse live kuri televiziyo eshatu harimo na televiziyo y'igihugu, ndetse na TV 10 na Royal tv, aya akaba ari mateka yarabayeho bwa mbere mu muziki nyarwanda aho igitaramo cy'abahanzi ba banyarwanda gitambutswa kuri televiziyo eshatu icya rimwe uwo mwanya kiri kuba.
Dj Ira niwe wabanje gushyushya abantu
Ahagana saa kumi n'ebyiri z’umugoroba nibwo igitaramo cyatangiye, aho Dj Ira, umukobwa ukomeje kwigaragaza yatangiye gucurangira abantu, nyuma y’iminota Mc Tino wari umushyushyarugamba w’uyu munsi yaje kumutera ingabo mu bitugu atangira gushyushya abantu, uko iminota yicumaga niko abantu biyongeraga n’igitaramo kikarushaho gushyuha.
Mc Tino imbere y'abafana niwe wari uyoboye iki gitaramo
Ibi ntibyatinze kuko saa kumi n’ebyiri n’iminota nka mirongo itatu abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ku Nyundo baserutse batangira gushimisha abantu bakora umuziki wa Live, ubwo abantu bari batangiye gushyuha, Mc yabasabye kwitegura kwakira abahanzi, akibivuga abafana batangira kwisuganya ngo bafatanye n’abahanzi bakunda kwinjira mu mwaka batarama.
Ibi rero ntibyatinze kuko Yvan Buravan yahise yinjira ku rubyiniro ashimisha abantu mu ndirimbo ze zinyuranye. Nyuma y’uko ashimishije abantu ari nawe wari umuhanzi wa mbere, igitaramo cyari gitangiye guca amarenga ko kiri buryohe. Nyuma ya Yvan Buravan hahise haza Charly na Nina. Aba bakobwa babiri bakorana umuziki bakinjira bakiriwe neza cyane n’abafana, nabo barabakundira barabaririmbira mu majwi yabo y’umwimerere, aho bashimishije abakunzi ba muzika binyuze mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa zirimo Owooma, Agatege, na Indoro.
Aba bakiva ku rubyiniro hahise hajyaho Bruce Melody. Uyu musorewari wahawe akanya kanini ugereranyije n'abari bamubanjirije, nawe yakabyaje umusaruro ataramira abakunzi ba muzika mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo: Wancitse vuba, Ndakwanga, Ndumiwe, Turaberanye, Tubivemo, Twarayarangije yafatanije na Ama G n’izindi nyinshi uyu muhanzi yaririmbye.
Bruce Melody akivaho hanyuzemo akanya Dj Bissoso atangira gucurangira abantu bari biteze ko The Ben aza ku rubyiniro. Uyu ntiyabatindiye kuko Tom Close yaje kurira urubyiniro asaba abafana kwakira The Ben ku rubyiniro.
The Ben akigera ku rubyiniro yatangiye kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze yaba izubu ndetse n’iza cyera, aha yageze hagati aririmba izo yagiye akorana n’abandi bantu barimo Liza Kamikazi, Zubeda yakoranye na Kamichi n’izindi nyinshi, nyuma uyu muhanzi yahise ahamagara Bull Dogg ku rubyiniro baririmbana indirimbo bise ‘impfubyi’, igihe bari ku rubyiniro bahamagaye na Green P abafasha mu ndirimbo ya Tuff Gang bise ‘Kwicuma’.
Aba basore bakiva ku rubyiniro The Ben yahise ahamagara Tom Close bakuranye muri muzika bongera kuririmbana indirimbo nka Si beza. Hagati aho ariko ubwo igitaramo cyari kirimbanyije The Ben yerekanye abo yise ababyeyi be bo muri Amerika arabashimira aho yahamije ko aribo bamwakiriye mu rugo bakamufata nk'umwana wabo. Ubwo yaririmbaga The Ben yagaragazaga ko atewe amavamutima no kuba ari ku butaka bw’u Rwanda ari kuririmbira abakunzi be b’i Kigali, aho yasubiyemo ijambo ‘I love You’ inshuro nyinshi, usibye abafana The Ben yongeye kuvuga ko akunda u Rwanda ariko by’umwihariko Perezida warwo.
Nyuma y’amasaha abiri ari ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zinyuranye izubu n’iza cyera The Ben yahamagaye abamufashije ku rubyiniro bigira imbere arabashimira, ashimira abakunzi be bari aho arangije ava ku rubyiniro. Mc Tino wari umushyushyarugamba yahise yinjira ku rubyiniro ashyushya abantu abasezeraho igitaramo kiba kirangiye gutyo.
ANDI MAFOTO:
Yvan Buravan yashimishije abantu mu ndirimbo ze zinyuranye yaririmbye mu ijwi ryiza cyaneUncle Austin yaje gutera ingabo mu bitugu Buravan mu ndirimbo bafitanyeHakurikiyeho Charly na Nina (uyu ni Charly)Mu majwi yabo Charly na Nina bashimishije abafanaImibiri yabo yunganira amajwi yabo gushimisha abafanaNina ati "Mwemeye???..."Bruce Melody yinjiye aririmba neza cyaneAmag The Black yasanze Bruce Melody ku rubyiniro baririmbana indirimbo "Twarayarangije" uyu muraperi yibutsa abantu ko ariwe mu raperi wa mbere ugiye ku rubyiniro mu mwaka wa 2017Murambure amaboko duhoberaneNdi uw'i Kigali....waouuuuuu ndishimyeeeeeeee Urubyiniro rwari rurinzwe n'aba basore b'ibigangoImbaraga z'umubiri, ubwenge ndetse n'umutima ku kazi, The Ben arashimisha abakunzi beMana fasha impfubyi z'u Rwanda...The Ben yaririmbanye na Bull DoggBaba bahamagaye Greep The Ben ati "mwumve"Kwicuma indirimbo bahuriyemoThe Ben yakiriye Tom Close ku rubyiniroBongeye bararirimbana nyuma y'imyaka badahuraAgeze kuri Habibi The Ben yubitse umutwe arariraThe Ben yarize arihanagura kubera amarangamutimaAbafana bari benshi
REBA HANO VIDEO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
AMAFOTO: Niyonzima Moses
TANGA IGITECYEREZO