RFL
Kigali

The Ben yongeye gutaramira imbona nkubone abafana be mu gitaramo cyatambutse kuri televiziyo eshatu-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/01/2017 2:36
21


Kuri iki cyumweru tariki 1 Mutarama 2016 umuhanzi The Ben yakoreye mu Rwanda igitaramo cy’amateka, uyu muhanzi niwe watumiwe mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party, aho yashimishije imbaga y'abakunzi be ageze hagati amarangamutima aramufata araturika ararira.



Uretse kuba ubwitabire bwari buri hejuru, ni igitaramo cyatumbutse live kuri televiziyo eshatu harimo na televiziyo y'igihugu, ndetse na TV 10 na Royal tv, aya akaba ari mateka yarabayeho bwa mbere mu muziki nyarwanda aho igitaramo cy'abahanzi ba banyarwanda gitambutswa kuri televiziyo eshatu icya rimwe uwo mwanya kiri kuba.

dj IraDj Ira niwe wabanje gushyushya abantu

Ahagana saa kumi n'ebyiri z’umugoroba nibwo igitaramo cyatangiye, aho Dj Ira, umukobwa ukomeje kwigaragaza yatangiye gucurangira abantu, nyuma y’iminota Mc Tino wari umushyushyarugamba w’uyu munsi yaje kumutera ingabo mu bitugu atangira gushyushya abantu, uko iminota yicumaga niko abantu biyongeraga n’igitaramo kikarushaho gushyuha.

mc tinoMc Tino imbere y'abafana niwe wari uyoboye iki gitaramo

Ibi ntibyatinze kuko saa kumi n’ebyiri n’iminota nka mirongo itatu abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ku Nyundo baserutse batangira gushimisha abantu bakora umuziki wa Live, ubwo abantu bari batangiye gushyuha, Mc yabasabye kwitegura kwakira abahanzi, akibivuga abafana batangira kwisuganya ngo bafatanye n’abahanzi bakunda kwinjira mu mwaka batarama.

Ibi rero ntibyatinze kuko Yvan Buravan yahise yinjira ku rubyiniro ashimisha abantu mu ndirimbo ze zinyuranye. Nyuma y’uko ashimishije abantu ari nawe wari umuhanzi wa mbere, igitaramo cyari gitangiye guca amarenga ko kiri buryohe. Nyuma ya Yvan Buravan hahise haza Charly na Nina. Aba bakobwa babiri bakorana umuziki bakinjira bakiriwe neza cyane n’abafana, nabo barabakundira barabaririmbira mu majwi yabo y’umwimerere, aho bashimishije abakunzi ba muzika binyuze mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa zirimo Owooma, Agatege, na Indoro.

Aba bakiva ku rubyiniro hahise hajyaho Bruce Melody. Uyu musorewari wahawe akanya kanini ugereranyije n'abari bamubanjirije, nawe yakabyaje umusaruro ataramira abakunzi ba muzika mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo: Wancitse vuba, Ndakwanga, Ndumiwe, Turaberanye, Tubivemo, Twarayarangije yafatanije na Ama G n’izindi nyinshi uyu muhanzi yaririmbye.

Bruce Melody akivaho hanyuzemo akanya Dj Bissoso atangira gucurangira abantu bari biteze ko The Ben aza ku rubyiniro. Uyu ntiyabatindiye kuko Tom Close yaje kurira urubyiniro asaba abafana kwakira The Ben ku rubyiniro.

The Ben akigera ku rubyiniro yatangiye kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze yaba izubu ndetse n’iza cyera, aha yageze hagati aririmba izo yagiye akorana n’abandi bantu barimo Liza Kamikazi, Zubeda yakoranye na Kamichi n’izindi nyinshi, nyuma uyu muhanzi yahise ahamagara Bull Dogg ku rubyiniro baririmbana indirimbo bise ‘impfubyi’, igihe bari ku rubyiniro bahamagaye na Green P abafasha mu ndirimbo ya Tuff Gang bise ‘Kwicuma’.

Aba basore bakiva ku rubyiniro The Ben yahise ahamagara Tom Close bakuranye muri muzika bongera kuririmbana indirimbo nka Si beza. Hagati aho ariko ubwo igitaramo cyari kirimbanyije The Ben yerekanye abo yise ababyeyi be bo muri Amerika arabashimira aho yahamije ko aribo bamwakiriye mu rugo bakamufata nk'umwana wabo. Ubwo yaririmbaga The Ben yagaragazaga ko atewe amavamutima no kuba ari ku butaka bw’u Rwanda ari kuririmbira abakunzi be b’i Kigali, aho yasubiyemo ijambo ‘I love You’ inshuro nyinshi, usibye abafana The Ben yongeye kuvuga ko akunda u Rwanda ariko by’umwihariko Perezida warwo.

Nyuma y’amasaha abiri ari ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zinyuranye izubu n’iza cyera The Ben yahamagaye abamufashije ku rubyiniro bigira imbere arabashimira, ashimira abakunzi be bari aho arangije ava ku rubyiniro. Mc Tino wari umushyushyarugamba yahise yinjira ku rubyiniro ashyushya abantu abasezeraho igitaramo kiba kirangiye gutyo.

ANDI MAFOTO:

BURAVANBURAVANYvan Buravan yashimishije abantu mu ndirimbo ze zinyuranye yaririmbye mu ijwi ryiza cyaneUncle austinUncle Austin yaje gutera ingabo mu bitugu Buravan mu ndirimbo bafitanyecharly na ninaHakurikiyeho Charly na Nina (uyu ni Charly)charly na ninaMu majwi yabo Charly na Nina bashimishije abafanacharly na ninaImibiri yabo yunganira amajwi yabo gushimisha abafanacharly na ninaNina ati "Mwemeye???..."bruce melodieBruce Melody yinjiye aririmba neza cyanebruce melodiebruce melodieAmag The Black yasanze Bruce Melody ku rubyiniro baririmbana indirimbo "Twarayarangije" uyu muraperi yibutsa abantu ko ariwe mu raperi wa mbere ugiye ku rubyiniro mu mwaka wa 2017the benMurambure amaboko duhoberanethe benNdi uw'i Kigali....the benwaouuuuuu ndishimyeeeeeeee the benUrubyiniro rwari rurinzwe n'aba basore b'ibigangothe benImbaraga z'umubiri, ubwenge ndetse n'umutima ku kazi, The Ben arashimisha abakunzi bethe benMana fasha impfubyi z'u Rwanda...The Ben yaririmbanye na Bull Doggthe benBaba bahamagaye Greep The Ben ati "mwumve"the benKwicuma indirimbo bahuriyemothe benThe Ben yakiriye Tom Close ku rubyinirothe benBongeye bararirimbana nyuma y'imyaka badahurathe benAgeze kuri Habibi The Ben yubitse umutwe ararirathe benThe Ben yarize arihanagura kubera amarangamutimaabafanathe benAbafana bari benshi

REBA HANO VIDEO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE


AMAFOTO: Niyonzima Moses






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo7 years ago
    Umuhanzi nyakuri n'uyu
  • kwizera jean de Dieu7 years ago
    kurira n'umuteto yarafite . . . . . happy new year inyarwanda.com byumwihariko umunyamakuru wanyu UDAHOGORA PEACE Kuko Inkuruze Iyo Nzisomye Ziranshimisha.
  • Nina7 years ago
    Usibye itangaza makuru rishyuhirana ntagitangaje theben yakoze ikindi ibintu byo kurira puuuu wapi kabisa ntacyubahirombibonamo
  • Jeff Mukama7 years ago
    Oooh mbega igitaramo cyari kiryoshye the ben yakoze nibirenze ibyo yari yateguye kbsa namukundiye kuba ibintu bye byari biteguye neza kurwego rwo hejuru Nakomerezaho...ibintu nkibi byavuzwe kenshi none bibarabaye
  • jimmy7 years ago
    Yoooo nongeye Tom Close na The Ben baririmbana numva emotions kbs,bazadusigire akaririmbo
  • Eric7 years ago
    The Ben turamwemera nakomerezaho
  • claudine7 years ago
    sinzi uko nabivga gusa uyu mutipye afite abakunzi nawe ari wowe ubonye abantu bangana gutya imbere yawe warwara umutima byakurenga
  • Victor7 years ago
    Byari sawa n'ubwo atakoze live nk'uko mwari mwabyijeje abantu! Anyway the Ben ni Umuhanga pe!
  • murekatete beatrice7 years ago
    Waooo!!congrz bro abana uRwanda murasobanutse.mukomereze aha
  • cindy7 years ago
    Ngo nta live yakoze?hhhhh urasekeje ahubwo se uzongera kubona live nkiyi ryari ko ariwe wenyine uyishonoye
  • 7 years ago
    Tuge dushima umuco wogusekana nimubi nkawe Nana nawe uzakoreshe igitaramo urushe Thebest turebe uzakitabira uyumusore numuhang jyawemera sha UN iramwemera nawe ngontagisanzwe murushe Theben komerezaho bambe nyagasani agukuze ugembere mwana wacu
  • manudi7 years ago
    uyumuhanzi nigitangaza kbs jack b ariko niwe twabonye ra ari dirija yabikoze neza yize kumajwi se nawe
  • Lulu7 years ago
    Cyakora wicisha bugufi nibyiza kuba wibutse nabagenzi bawee mwakoranye cyera.
  • kwizera jean de Dieu7 years ago
    CINDY ngo niwe ushoboye live? hahahahahahahahahahaha akanakumiro ubwoc ba bruce melody bobantabyo bashoboye? hahaha simwanga ariko ntagshya wana yarushje bruce , abakunzc ? naryarc
  • Munyampirwa7 years ago
    Then ben n'umuhanga kdi n'Umwana mwiza cyane!ikirenze kuribyo afite urukundo ruhebuje ari na rwo rumutera kurira iyo anezerewe aba yavuze uko yabivuga bihagije bikagaragarira mu kurira!donc njye ndagaya cyane abantu mumuseka cyangwa mumugayira kurira kwe kuko n'Impano ikomeye cyane igira bakeya mu bagabo! ahubwo harahirwa umugore azashaka kuko azajya amugirira impuhwe ,amuteteshe anamenye kumukundwakaza kuko yararuvukanye ntashakisha! Komereza aho rata mwana w'urwanda ntucibwe intege n'abafite imitima yuzuye mo z'ubugome imeze nk'ibuye ujye wirira mugihe bije kuko birizana na njye bimba ho ndabizi! Courage bro
  • Ottovordegentschenfelde7 years ago
    Hano harabantu baba bigize Abamenyi Bumuziki Cyane..Ngo Ntiyakoze LIVE Bla Bla Bla et D'ailleurs Abascientifique bavumbuye ko Umuziki wa LIVE Urambirana,ugatera Umutwe,ukanongera ibyago byinshi byo Kurwara Umutima...Play Back iyo yateguwe Turyoherwa indrimbo muburyo nyabwo yacuzwemo! ......And my Brother Bull Dogg is "YG wanna be"
  • Teta7 years ago
    We love The Ben yayayaaaaa MBs twaziguze twakurikiye!!!!! You are the best!!! Keep it up!!!! Abapinga bapinge twe twanyuzwe birenze uko ubitekereza!!!!! I wish was in Kigali oh gosh!! Lv u big.
  • christine uwingabire7 years ago
    uyu mwana w'umuhungu arasobanutse peee numuhanga ndamwemera kandi akomerezaho tumurinyuma iyo ukunze URwanda na perezida Poul Kagame uba wabirangije.warakoze The ben kudutaramira
  • lucky7 years ago
    Ark mwabay mute ng nango yakoze live lol reka mbaseke ahubwo x live nkiriya muzayikurah hand knd ni munyurwa cindy rata uko nukur Ben never give up rata knd much respect 2u congz kbx wadushimishij vyindan knd we really luv yuuu
  • turatsinze jean bosco7 years ago
    congratulation kuri the ben umwana wiwacu arabizi pee mureke akore umuziki nabandi barebereho yadushimishije cyaneeeee kandi afite umutima ukunda u Rwanda nukuri twamwishimiye nabandi bose bamufatireho urugero bazagaruke gushimira kubereko gushima ari umuco ureba burikiremwa muntu gifite umutima n'ubwenge





Inyarwanda BACKGROUND