RFL
Kigali

Bamurogeye mu musatsi! Oda Paccy yiyongereye ku byamamare byemeza ko bahawe uburozi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2024 12:17
0


Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Pacifique [Oda Paccy] yiyongereye ku rutonde rw'ibyamamare bo mu Rwanda, yemeza ko bitewe n'ishyari riba mu muziki yahawe uburozi n'umuntu yamenye nyuma ariko abasha kwivuza arakira atangira ubuzima bushya.



Mu bihe bitandukanye mu myidagaduro bamwe mu bahanzi bumvikanye imbonankubone, bavuga ko bahawe n'uburozi n'abantu bari inshuti zabo bagamije 'kurangiza ubuzima bwabo'.

Ni ibintu bamwe bagiye bavuga ntibyumvikane neza mu matwi ya benshi, ku buryo hari abavugaga ko ari 'ugutwika' ariko uko iminsi yagiye yicuma abantu bumvise ukuri kw'ibyabaga byavuzwe.

Umubare ni munini w'abahanzi bamaze kugaragaza ko barozwe. Hari abagiye bahabwa uburozi bari mu marushanwa y'umuziki anyuranye, ku buryo kuririmba byabaga ikibazo. Hari n'abandi bagiye bavuga ko kunywa ibiyobyabwenge byaturutse ku bantu babibaterereje.

Oda Paccy uri kwitegura gushyira Album ye ya nyuma mu muziki, yavuze ko igihe kimwe yateze moto agiye mu bikorwa by'umuziki asanganirwa n'umuntu waje amuha ikaze, ariko amukura akantu mu musatsi kari kamugiyemo amubwira ko ari nk'indi myanda yose yari yamugiyemo.

Oda avuga ko nyuma y'icyo gikorwa yasubiyemo "mbira icyuya, amazi yandenze" ku buryo nta muntu n'umwe yigeze avugisha ubwo yageraga mu rugo. Ati "Nagiye mu buriri ndiyorosa. Nabize icyuya. Sinavugaga. Bagira ubwoba (abo mu rugo iwabo). Barambaza bati uvuye he? Wavuganye nande?"

Yavuze ko byari mu gihe cy'amarushanwa ya Primua Guma Guma Super Stars, aho abahanzi biteguraga gutaramira mu bice bitandukanye by'Igihugu. Yasobanuye ko icyo gihe ab'iwabo bashatse umunyamasengesho atangira kumusengera, ariko kandi amubwira ko umuntu wamuroze adasanzwe.

Ati "Yarambwiye ati ntabwo ndi bushobore gusengera uyu muntu njye nyine. Hari undi mugabo nzi usenga niba ari uwahe, sinibuka uwo ari we, yitwaga Samuel, Imana izaguhe umugisha utagabanyije, Imana izakwagurire umuryango, kuko nari mpfuye uwo munsi."

Oda Paccy yavuze ko uwo munyamasengesho witwa Mutoni afatanyije na mugenzi we w'umugabo batangiye igikorwa cyo kumusengera, bituma nawe yemera ko Imana ibaho koko!

Yavuze ko bifashishije ibikorwa binyuranye birimo no gusengera amazi hanyuma akayanywa. Ariko kandi bamubajije uko byagenze mu bikorwa yari yagiyemo, byagejeje ku guhura n'uwo muntu wamuroze.

Ati: "Umunyamasengesho yarambajije ati 'wagiye kuri moto, uragenda, ugeze hariya, hari umuntu wa mbere mwahuye aragusuhuza, uwa kabiri yakubwiye ngo hari ikintu ufite mu mutwe. 

Urumva iyo umuntu akubwiye gutyo uhita utangira kwibuka abantu ba mbere wahuye nabo, ni inde'? Mpita nibuka umuntu wambwiye ngo hari ikintu ufite mu mutwe. Ndavuga nti Yego, ati baguhumanyije."

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Rendez-Vous', avuga ko yatangiye kwiheba, ariko kandi avuga ko aho kugira ngo yitabe Imana yareka kuririmba mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars.

Yavuze ko nyuma y'uko abanyamasengesho bamusengeye, nyuma y'iminsi itatu yapfuruse [gupfuruta] umubiri wose, ariko bucyeye bwaho yasanze byashize byose.

Ati “Hari ni mugoroba icyo gihe nari mfite intege nke cyane, ngiye kubona mbona mbyutse nsanga napfuruse umubiri wose. Hari igihe nabivuga mukagira ngo ni filime, ariko abantu mwasengeye cyangwa abantu muzi ibintu by'Imana murubyumva ibyo ari byo."

Oda Paccy asobanura ko yagize ubwoba bwinshi, ahamagara abanyamasengesho bamubwira gutuza akumva ko Imana imukiza uko byagenda kose. Ati "Mu gitondo nabyutse meze nk'umuntu utigeze urwara igiheri."

Yashimangiye ko mu muziki Nyarwanda harimo "amarozi". Ariko kandi kuva icyo gihe yatangiye kugendera kare uwo muntu wamuroze. Ati "Natangiye kurebana nawe ku ijisho. Yaca ibumoso, nkaca iburyo, yaca iburyo nkaca ibumoso."

Oda avuga ko uretse guhabwa buriya burozi, yigeze no kuba amatwi ye atumva neza. Ariko kandi ashima Imana yamuhagazeho kugeza n'uyu munsi. Ati "Ndacyahari na n'uyu munsi ndakomeye."

Uyu muhanzikazi ariko kandi yavuze ko ishyari riri mu muziki, rimwe na rimwe ryakomye mu nkokora umuziki we, kuko hari umunyamakuru yigeze guha indirimbo ze ariko ntazikine ku gitangazamakuru akorera.

Uyu munyamakuru ngo yigeze kubwira Oda Paccy ko ubuzima abayeho abubeshejweho n'undi muntu umwishyurira inzu, ku buryo atari gukina Oda Paccy kandi abona indirimbo z'umuntu umwishyurira inzu.

Oda Paccy yatangaje ko ubwo yahataniraga kujya muri Primus Guma Guma Super Stars yahawe uburozi bwamubijije icyuya igihe kinini

Oda yavuze ko umuziki wuzuye abantu bafite ishyari, bagamije gusubiza hasi ibikorwa by’abandi


Oda Paccy yavuze ko imyaka 15 ishize yanyuze muri byinshi, ariko kandi yabonye Imana

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA ODA PACCY AGARUKA KU BUROZI YAHAWE 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA ODA PACCY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND