Producer Chris Cheetah wamenyekanye kubera gutunganya amajwi y’indirimbo z’abahanzi barimo n’abakomeye mu Rwanda yamaze kwinjira muri muzika.
Producer Chris Cheetah yakunze gutunganyiriza abahanzi banyuranye indirimbo harimo Tom Close yatunganyirije izigera ku 10 harimo ‘ Ndinda tujyane’, ‘Rubanda(remix)’, n’izindi. Chris Cheetah kandi ni nawe wakoze indirimbo ‘Agakufi’ ya Social Mula, ‘Ndafuha’ ya Uncle Austin, ‘Umunyenga’ ya Naason, ‘Ndacyashidikanya’ ya Joddy, ‘Reka ubwoba n’Akaririmbo za Kitoko, ‘Arampagije’ ya Serge Iyamuremye, indirimbo za Khizz n’izindi z’abahanzi banyuranye.Kugeza ubu Chris Cheetah na we yamaze kwinjira muri muzika ahera ku ndirimbo yise ‘I wont stop’ yamaze no gukorera amashusho yayo.
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Chris Cheetah yavuze ko ubuhanzi yabutangiye kuva kera ariko ntiyakunze gushyira hanze indirimbo ze. Yemeza ko ubuhanzi bwe azabukomeza bitewe n’uko abakunzi ba muzika bazakira ibihangano bye.
Ati “ Kuririmba mbifatanya no gutunganya indirimbo. Hari izindi ndirimbo naririmbye ariko sinigeze nzishyira hanze. I won’t Stop niyo mbaye nshyize hanze. Nzajya mbikora buhoro buhoro , kubikora nk’umwuga bizaterwa n’uko Abanyarwanda n’abakunda muzika muri rusange bazakira ibihangano byanjye. Nibabikunda nzakomeza.”
Kugeza ubu Chris Cheetah asigaye atunganya indirimbo zifashishwa muri filime (Sound tracks) ndetse n’amatangazo yo kwamamaza akoze mu majwi muri kompanyi ya Kwetu Films. Kubijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi, Chris Cheetah avuga ko abikora iyo hari umuhanzi umwiyambaje ngo amukorere indirimbo y’amajwi.
Reba hano amashusho ya 'I won't stop' ya Chris Cheetah
TANGA IGITECYEREZO