Umuhanzi Passy Kizito yatangaje ko mu gukora indirimbo ye yise “Golo”, yifashishijemo amajwi y’abahanzi bagenzi be barimo Calvin Mbanda, Kevin Kade ndetse na Element ibizwi nka ‘background vocals’ mu rurimi rw’amahanga.
Passy yari
amaze igihe ateguje abantu iyi ndirimbo, ni nyuma y’uko agiranye amasezerano na
sosiyete ya ‘Imigongo Labs’ yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza, izajya
imufasha gusakaza ibikorwa bye by’umuziki mu bice bitandukanye by’Isi.
Uyu muhanzi
yabwiye InyaRwanda ko akora iyi ndirimbo yifuje kwifashisha aba bahanzi kubera
ko yasabwaga ‘amajwi y’abantu benshi baririmba mu nyikirizo turi kuririmba
ijambo ‘Golo’.
Ati “Ni
abahanzi b’inshuti zanjye. Rero kubifashisha byaturutse ku kuba nari nkeneye
abantu bamfasha mu kunoza neza iyi nyikirizo y’iyi ndirimbo.”
Mu kwandika
iyi ndirimbo, Passy yanifashishije Producer Element ndetse n’umuhanzi Diaz
Dolla uri kugaragaza impano mu muziki muri iki gihe.
Ati “Diaz
ni umuhanzi mushya, ukiri kuzamuka ariko ufite impano. Ni umwana abanyarwanda
bagiye kuzamenya mu minsi iri imbere. Icyo twakoze njyewe nawe na Element
twarahuje, dusangizanya ibitekerezo, hari amagambo arimo yagiye aduha, twumva
ni meza turayakoresha.”
Passy avuga
ko Producer Element iyo akora indirimbo kenshi aba ari kumwe n’abantu benshi
bumva, yagira uwo akenera akiyambazwa muri iyo ndirimbo.
Ati “Ni
umwihariko we! Iyi ndirimbo yanjye ahubwo irimo abahanzi bacye, kuko hari
izindi ndirimbo yifashishamo abantu barenga 10. Ni ibintu byiza, bibyara ikintu
kinini, kubera ko iyo muhuje ibitekerezo mushyira hamwe. Buri muntu uzana
icyiza cyimurimo.”
Uyu muhanzi
yashimye buri muhanzi wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ye, ndetse
n’abagize uruhare bose mu ifatwa ry’amashusho ndetse n’ababyinnyi bagaragaramo.
Yavuze ko
ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo atari ikintu cyoroshye, kuko bisaba
ubwitange, ndetse umuryango we (ababyeyi be na bashiki be) babigizemo uruhare.
Yasobanuye
ko atangira umuziki, umuryango we utabyumvaga neza kuko hari ibyo bamusabaga
kubanza gukora.
Ati “Ndashimira
n’umuryango wanjye, bashiki banjye, Papa wanjye na Mama wanjye bakomeje gushyigikira
umuziki wanjye n’ubwo cyera bitari byoroshye ko bumva ibyo ndirimbo, ariko ubu
basigaye babibona nk’akazi.”
Akomeza ati
“Ibyo bansabye ku ruhande rwanjye njye narabyubahirije. Bashakaga ko ndangiza
amashuri, ibyo narabyubahirije. Barabitinyaga mbere, ariko ubu basigaye
babyumva, babihaye agaciro. Umuryango wanjye wose ndawushimira.”
Passy
Kizito yatangaje ko atangira umuziki byamusabye kumvira umuryango washakaga ko
abanza kwiga
Passy
Kizito yavuze ko yifashishije Calvin Mbanda, Kevin Kade na Element mu nkikirizo
y’iyi ndirimbo
Passy
yavuze ko Element afite umwihariko mu batunganya indirimbo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GOLO’ YA PASSY KIZITO
TANGA IGITECYEREZO