Kigali

Chorale de Kigali yashyize igorora abakunzi ba muzika n’aba Ruhago mu gitaramo cyayo cya Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2016 18:13
0


Nk’uko buri mwaka Chorale de Kigali itegura igitaramo cya Noheli, muri uyu mwaka wa 2016 nabwo iki gitaramo kirateganyijwe kikaba kizaba tariki 18 Ukuboza 2016 kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village muri Camp Kigali.



"CHRISTMAS CAROLS CONCERT 2016" ni igitaramo gikomeye cya Noheli kiri gutegurwa na Chorale de Kigali ikiri mu bihe byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 dore ko hashize iminsi micye yizihije iyi sabukuru nyuma y’igihe kinini ibi birori bitegerejwe na benshi na cyane ko iyi korali yarakoze ibitaramo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi bayo kwishimira iyi myaka 50 aba baririmbyi bamaze.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Alexis Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali yadutangarije ko mu gitaramo cya Noheli cy’uyu mwaka abakunzi b’umuziki n’abakunzi b’umupira w’amaguru bashyizwe igorora kuko bahishiwe byinshi birimo indirimbo nziza cyane zizabashimisha muri icyo gitaramo kizarangwa ahanini n’indirimbo za Noheli. Yagize ati:

Imyiteguro ubu imeze neza, igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kikazatangira saa kumi n’ebyiri z'umugoroba nk’uko bisanzwe. Buri mwaka tugenda dushaka icyo twongera ku wabanje, uyu mwaka rero twabateguriye indirimbo za Noheli zakunzwe cyane haba mu Rwanda no hanze yarwo. Gusa tubafitiyemo n’izindi ndirimbo zamenyekanye cyane nka Hymn of Champion’s League, aha abakunzi b’umupira w’amaguru na muzika bazaba bashyizwe igorora.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi (10.000Frw) mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi bitanu (5000Frw) mu myanya isanzwe. Chorale de Kigali ikaba ari imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’uburyohe bw’indirimbo zayo zuje ubutumwa buba buherekejwe n’amajwi meza y’abaririmbyi bayo.

Image result for Chorale de Kigali Inyarwanda

Nizeyimana Alexis Perezida wa Chorale de Kigali

Image result for Chorale de Kigali Inyarwanda

Chorale de Kigali ihishiye abakunzi bayo udushya twinshi mu gitaramo cya Noheli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND