RFL
Kigali

Jumia Market yongeye yabazaniye 'Black Friday'

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2016 17:23
0


Nkurikije ibyo twaganiriyeho ubushize, ndizera ko benshi muri mwe ubu bazi byinshi kuri JUMIA MARKET ndetse na promotion babafitiye mu minsi mike iri imbere. Iyo promotion ikaba yitwa BLACK FRIDAY.



Jumia market

Jumia Market, nk’urubuga rukomeye mu Rwanda rukorera ubucuruzi online, rwamaze gutangaza ko bazakatura ibiciro kugera kuri 80% muri promotion ngarukamwaka yabo yitwa Black Friday, ikaba izatangira mu mpera z’Ugushyingo kugeza mu ntangiriro z’Ukuboza uyu mwaka wa 2016. Buri munsi uzajya ugira discounts (igabanyuka ry'ibiciro) zawo zihariye zitandukanye n'izizajya zitangwa ku munsi umurikiyeho. Abenshi mu bacururiza kuri Jumia Market biteguye kugabanya ibiciro muri iyi minsi 5 ya Black Friday!!

Twagerageje kuvugana na bamwe mu bacururiza kuri Jumia Market; dore ikiganiro twagiranye; Q: Ihagarariye ikibazo twabaga twababajije bamwe mu bacururiza kuri iri soko ryo kuri Interineti, noneho A: Ihagarariye igisubizo baduhaye.

Jumia market

Q: Mwatubwira iduka ryanyu ryitwa gute? Ese mucuruza ibiki kuri Jumia Market?

A: Iduka ryanjye ryitwa Narcisse shoes shop nkaba ngurisha Inkweto n’amasakoshi y’abagore.

Q: Kugeza ubu mumaze igihe kinga iki mucururiza kuri Jumia Market? Mubona bimeze gute?

A: Nge natangiye gukorana na Jumia Market muri 2015 kdi ni byiza cyane, mbona business yanjye igenda neza.

Q: Ugereranije ku kwezi mubona abaguzi bangahe?

A: Ngereranije mbona abaguzi bari hagati ya 20 na 25 mu kwezi!

Q: Hari inama wagira abandi bacuruzi ku bijyanye na Jumia Market?

A: Nabashishikariza gutangira gucururiza kuri Jumia Market kuko umucuruzi abona inyungu nyinshi kuko ari kw’iduka abakiriya baraza ndetse ukabona nandi bakiriya bagurira kuri internet!

Q: Niki wabwira abantu kuri black Friday?

A: Nabashishikariza gukoresha aya mahirwe neza bakagura ibintu byinshi ku giciro cyo hasi batiwe bava aho bari cg se ngo bate umwanya bazenguruka bashaka ibintu!!

Uyu n'undi mucuruzi twaganiriye

Jumia market

Q: Mwatubwira iduka ryanyu ryitwa gute? Ese mucuruza ibiki kuri Jumia Market?

A: Iduka ryanjye ryitwa Discount Store, nkaba ngurirsha cyane ibijyanye na Electronics, ibindi mfite nibijyanye n’imideri ndetse na food supplements.

Q: Kugeza ubu mumaze igihe kinga iki mucururiza kuri Jumia Market? Mubona bimeze gute?

A:  Muri 2014, nibwo natangiye gucururiza kuri Jumia; icyo gihe ntabwo twacuruzaga cyane nkuko bimeze ubu kuko ubucuruzi mbwange bwarazamutse cyane muri 2015.

Q:  Ugereranije ku kwezi mubona abaguzi bangahe?

A:  Mu kwezi ngereranije mbona order ziri hagati ya 120 na 150!

Q:  Hari inama wagira abandi bacuruzi ku bijyanye na Jumia Market?

A:  Inama nabagira nuko bazana udushya kdi bagatangira gukorana na Jumia Market.

Q: : Niki wabwira abantu kuri black Friday?

A:  Nabashishikariza abaguzi bose gukoresha aya mahirwe neza aho Jumia Market izaba yamanuye ibiciro ku buryo budasanzwe! Njyewe ubwanjye nzagabanya  kdi ntange ibiciro byo hasi cyane kubyo ncuruza byose. Iki nicyo gihe kuri buri muntu wese cyo kwishimira guhaha mudahenzwe.

Twasozereje kuri uyu;

Jumia market

Q: Mwatubwira iduka ryanyu ryitwa gute? Ese mucuruza ibiki kuri Jumia Market?

A: Njye iduka ryanjye ryitwa Nature Enterprise nkaba ngurisha inkweto z’abagabo.

Q: Kugeza ubu mumaze igihe kinga iki mucururiza kuri Jumia Market? Mubona bimeze gute?

A: Natangiye gucururiza kuri Jumia muri 2013 ariko icyo gihe yitwaga Kaymu; Icyo gihe ntangira nari umucuruzi wa 3 utangiye gukorana na Jumia.

Q: Mugereranije mu kwezi mubona abaguzi bangahe?

A: Mbona abaguzi nka 40 ku kwezi.

Q: Hari inama mwagira abandi bacuruzi ku bijyanye na Jumia Market?

A: Icyo nabwira ababdi bacuruzi aho abari hose mu gihugu nuko batangira gukorana na Jumia Market.

Q: Niki mwabwira abantu kubijyanye na Black Friday?

A:  Icyo nabwira abaguzi nuko iyi Black Friday itabacika kuko gukatura ibiciro gutya bibaho rimwe mu mwaka; maze bakazatangira iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka bameze neza.

Jumia market irakangurira abakiriya bayo gutangira bagasura urubuga bagahitamo ibicuruzwa bashaka kuzagura kuri black Friday bakabishyira kuri list. Abakiriya bagezwaho ibyo baguze aho baherereye yaba mu rugo cyangwa se ku kazi. Naho abari mu ntara babibazanira kuma centre/ umujyi ubegereye.

Ikindi kandi n'uko Jumia Market ifitiye impano abantu bazasangiza abandi kuri Facebook cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga ibijyanye na Black Friday promotions. Mwiyandikishe kandi mukomeze musure Facebook page ya Jumia Market murusheho kumenya ibijyanye niyo promotion. Namwe mutarashyira Application ya Jumia Market muri telephone zanyu mwahita muyishyiramo kugirango mutazacikanwa n’aya mahirwe!! Muri icyo gihe Jumia Market izaba ibafitiye ibyiza byinshi. Ntimuzacikwe!!

Reba iyi video umeneye uko wafungura konti kuri Jumia Market ndetse nuko wagurira kuri Jumia Market

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND