Ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook hatangajwe amakuru yababaje benshi avuga ko umunyamakuru Christian ukorera Radio Authentic ya Zion Temple yitabye Imana azize impanuka.
Nyuma y’aya makuru avuga urupfu rwa Christian Niyitegeka, benshi mu nshuti ze bagiye mu gahinda ndetse bivugwa ko hari n’abatangiye gushaka uko bakusanya inkunga yo gushyigikira umuryango asize ndetse abandi batangira kubaririza ibitaro umurambo we uherereyemo kugira ngo babashe kuhagera bifatanye n’umuryango n’inshuti ze mu kababaro.
Ubutumwa bwahamyaga ko Christian yitabye Imana azize impanuka
Inyarwanda.com twahise duhamagara terefone ngendanwa y’uyu munyamakuru Christian Niyitegeka, dusanga iri kumurongo ndetse ari na we ubwe urimo kuyikoresha. Twamubajije iby’ayo makuru avuga ko bimutunguye cyane ndetse ko ababajwe n’umuntu watinyutse kumwifuriza ibintu bibi nk’ibyo.
Ni nyuma y’aho Inyarwanda yari imaze kumenya amakuru avuga ko iyo konti ya Facebook ari Christian wayifunguriye ubwe ari kuri Media High Council (MHC) ndetse akaba ari nawe uyikoresha nk’uko umuntu w'inshuti ye ya hafi na we w'umunyamakuru yabitangarije Inyarwanda.com.
Niyitegeka Christian abajijwe na Inyarwanda.com niba azi uwitwa Umwali Kethia watangaje urupfu rwe akoresheje Facebook, yavuze ko baziranye ndetse ko bajya bandikirana. Iby’uko Christian yaba ari we ukoresha iyo Facebook nk’uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga, ndetse akaba ari we waba watangaje ko yapfuye agamije kumenyekana nk’uko bivugwa na bamwe mu nshuti ze za hafi, Christian yabyamaganiye kure, avuga ko adashobora gukora ikosa nk’iryo. Ati
Njye ibyo ntabwo nabikora, gusa (Umwali Kethia) turaziranye nzaza nkwereke message zose twaganiriye uzamenya ukuri. (..) Birashoboka ko urwango cyangwa se ububi bw'abantu bugera kure, uyu munsi Kethia yifuje ko naba ntakiriho but I'm alive ndi Christian, sinzi ibiri mu mutima we ariko icyo mbona ni agahimano.
Christian afite abamushinja ko ari we wafunguye konti yatangaje ko yapfuye
Umunyamakuru Munyakayanza Vainqueur wa Contact Fm yahamirije Inyarwanda.com Christian ari we wihishe inyuma y'urupfu rwe rwatangajwe. Ati: ‘Njye ntabwo nari nitaye kuri account ndibuka ko mu cyumweru gishije turi MHC (Christian) yayinyeretse ari kumbaza ngo ni gute namukuriraho number ye (ya terefone) ni yo yari kuri iyo account, uriya mwana arambabaje kabisa arashaka hit atakoreye’. Bamwe mu basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Facebook, bavuga ko konte y'uwabitse urupfu rwa Christian ari nshya cyane ndetse ikaba ikemangwa bashingiye ku mafoto ariho n'ibindi.
Abandi twaganiriye bo muri Gospel bijujutiye bikomeye uyu munyamakuru Christian bamuvumira ku gahera bakimara kumenya amakuru y'uko ari we wibitse agamije kumenyekana nubwo we abihakana ariko bikemezwa n'inshuti ze za hafi. Umwe mu bo twaganiriye utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati "Christian akeneye deliverance kuko ibintu yakoze byo kwibikira ko yapfuye byerekanye ko akeneye kubaturwa rwose."
Munyakayanza Vainqueur yivugira ko yiboneye Christian akoresha iyi Facebook yabitse urupfu rwe
Niyitegeka Christian ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Kigali mu itangazamakuru akaba ari umunyamakuru kuri Radio Authentic y'itorero Zion Temple ndetse akaba yaranakoreye Radio Flash n'urubuga rwa Gikristo rwitwa Ibyishimo.com aho yavuye adacana uwaka n'abayobozi barwo. Bamwe mu nshuti ze bavuga ko yaharaniye kumenyekana kuva cyera kandi ahanini mu bintu bibi.
Mu gihe gishize Christian yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abanyamakuru 10 bo mu Rwanda barya ruswa, aba ari we wo muri Gospel gusa urugaragaraho, ibyo na byo bikaba bivugwa ko yari yabivuganyeho n'abakoze iyi nkuru agamije kumenyekana. Aherutse kandi kwandika inkuru ziswe iziharabika abahanzi babiri bakomeye hano mu Rwanda muri Gospel harimo na Patient Bizimana aho naho bivugwa ko yashakaga kubamenyekaniraho nkuko amakuru agera ku Inyarwada.com abivuga.
Christian Niyitegeka abaye ari we wabeshye abantu ko yapfuye ntabwo yaba ari we munyamakuru wa mbere wo muri Gospel waba utangaje ko yapfuye kandi ari muzima kuko mu mwaka wa 2014 umunyamakuru witwa Umuhoza Honore uzwi ku izina rya Mc V wakoreraga Sana Radio na yo ya Gikristo yatangaje ko yitabye Imana azize impanuka yakoreye i Rubavu. Icyo gihe yaje gutabwa muri yombi na Polisi y'u Rwanda nyuma yo gusanga ibyatangajwe ari ibihuha kandi bigatangazwa n’uwo byavugwaga ko yapfuye ari we Mc V.
Christian hamwe na Israel Mbonyi
Hano yari kumwe na Ronnie wo muri Power of Praise (POP)
Christian hamwe n'icyamamare Bosebabireba
Hano Christian yari kumwe na Miss Kundwa Doriane
TANGA IGITECYEREZO