Ku inshuro ya kabiri umuryango wa Women Foundation ku bufatanye na Noble Family church biyobowe n’Intumwa Alice Kabera Mignonne bagiye guhuriza hamwe urubyiruko mu gikorwa kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Ukwakira 2016 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Kigali Exhibition center (camp Kigali).
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa ikaba igira iti “My Identity” ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuga ngo “Uwo Ndiwe”. Nkuko bitangazwa n’umuhuzabikorwa Pastor Lyse Bitorwa ni igikorwa kibaye ku inshuro ya 2 kikaba cyarakomotse ku iyerekwa ry’umushumba mukuru wa women Foundation Ministries na Noble Family Church Apostle Alice Kabera Mignonne kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2014.
Apotre Alice Mignone ni we wagize iyerekwa rya My Identity
Pastor Lyse Bitorwa yagize ati “Hagamijwe gushyigikira urubyiruko bishingiye ku mahame y’Imana aho twubaka ubushobozi bw’urubyiruko rutandukanye rwagiye rwiteza imbere ariko rukaba rukeneye kumenya uko rwakitwara mu mahirwe rufite ruyakoresha neza mu bifite umumaro kandi banazamura bagenzi babo batabashije kugira amahirwe bagize mu buzima ndetse banatanga n’isura nziza kubo bayobora mu bikorwa byabo bya buri munsi”.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye My Identity muri 2014(Ifoto /WFM)
Pastor Lyse Bitorwa yakomeje ashimangira ko urubyiruko rwose rufite ishingano zitangukanye n’abikorera bararitswe kwitabira iki gikorwa kuko bazungukiramo inama nyinshi zizatuma bakomeza kwiteza imbere kandi berekana n’isura nziza mu gihugu no hanze yacyo.
Biteganyijweko iki gikorwa kizitabirwa n’abantu batandukanye bafite ibikorwa bifatika bagezeho mu mibereho yabo bazaba bereka urubyiruko uko wakubaha Imana unabera abandi bantu uyoboye urugero kandi nabo ubafasha kuzamuka mu mibereho yabo.
Patient Bizimana na Gaby Kamanzi nabo bazitabira iki gikorwa (Ifoto/WFM)
TANGA IGITECYEREZO