Kigali

Ese kuba APR FC yatanze Imanishimwe ku rutonde, Rayon Sports iratanga ikirego?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/10/2016 16:02
1


Ikipe ya APR FC yatanze urutonde rugaragaza abakinnyi 29 izakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017 uzatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2016 hakinwa imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona, urutonde ruriho Imanishimwe Emmanuel wanatanzwe n’ikipe ya Rayon Sports.



Mu minsi yashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 izakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017, urutonde rwariho Imanishimwe Emmanuel myugariro bavuga ko ari umukinnyi wabo wanamaze kongera amasezerano ndetse ko kuba APR FC yarayikiniye imikino ya gisirikari cyo kimwe n’irushanwa ryateguwe na AS Kigali, byari mu buryo bwo kumwitiza bisanzwe nk’uko Gacinya Denis umuyobozi wa Rayon Sports yakunze kubivuga mu itangazamakuru.

Imanishimwe Emmanuel (wambaye umweru) amze gukinira APR FC amarushanwa abiri yikurikiranya Rayon Sports ikivuga ko ari umukinnyi wayo

Kuwa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2016 ubwo ikipe ya Rayon Sports yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Gacinya Denis uyobora iyi kipe yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butegereje ko ikipe ya APR FC itanga urutonde ruriho Imanishimwe Emmanuel bakabona kubajyana mu nkiko naho Rwatubyaye Abdul we ari umukozi wa Rayon Sports wataye akazi ugomba guhagurukirwa akagaruka. Icyo gihe Gacinya yagize ati

Reka mpere ku mukinnyi Imanishimwe Emmanuel.Ni umukinnyi wa Rayon Sports kuko adufitiye amasezerano, twanamutanze ku rutonde rw’abakinnyi tuzakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017.Uretse kuba twumva ko yasinye andi masezerano mu yindi kipe (APR FC) akaba ari naho ari kwitoreza, ubu icyo dutegereje nuko tuzumva nabo bamutanze (APR FC) ku rutonde hanyuma ubwo rukazacyemurwa n’inzego zibishinzwe kuko bizaba bibaye urubanza

Nubwo yavuze ko Rwatubyaye Abdul ari umukozi (Umukinnyi) wa Rayon Sports, ikipe ya APR FC ntiyamutanze ku rutonde ariko ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko butamutanze muri Rayon Sports kuko bamutanze mu ikipe yo hanze y’u Rwanda mbere yuko na Rayon Sports igira umugambi wo kumugura nk’uko Kalisa Adolphe umunyamabanga w’ikipe ya APR FC yabitangarije Izubarirashe mu kiganiro bagiranye. Ubwo Gacinya Denis yavugaga ku ibura rya Rwatubyaye Abdul, yavuze ko ari umukinnyi wabo ahubwo ko igisigaye ari ukumuhagurukira akagaruka ku kazi.

Umukinnyi witwa Rwatubyaye utaritabira akazi.We ni umukozi dufata nk’uwataye akazi. Ariko dushaka kumuhagurukira.Kuko iyo umukozi yataye akazi hari ibyo twamutanzeho, ubu turashaka kumuhagurukira mu rwego rw’amategeko kuko ngira ngo twamutegereje hafi ukwezi kurenga.Biba bikabije rero iyo umuntu atitabira akazi mu gihe kingana gutyo.Hari inzira zicibwamo mu nzego z’amategeko, iyo umuntu atitabiriye akazi kandi hari amasezerano mwagiranye cyane cyane ku mirimo nk’iyi (Gukina umupira) uba hari icyo watanze nk’amafaranga yo kumugura ngo aze agukorere hitabazwa amategeko. Tugiye kumuhagurukira rwose.

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul kugeza kuri ubu Ratyon Sports imufata nk'umukozi wayo wataye akazi

Ku makuru agenda atembera nuko Rwatubyaye Abdul ari mu gihugu cya Romania aho yagiye kurangiza ibiganiro n’imwe mu makipe yaho kuba yayikinira muri uyu mwaka.

Abakinnyi 29 ikipe ya APR FC yatanze muri FERWAFA:

Abanyezamu: Ntaribi Steven, Kimenyi Yves na Emmery Mvuyekure

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert, Rutanga Eric, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Ngandu Omar na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Nshimiyimana Amran, Mukunzi Yannick, Buteera Andrew, Benedata Janvier, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhajir, Sekamana Maxime, Nkezingabo Fiston, Habyarimana Innocent, Sibomana Patrick, Mwiseneza Djamal na Itangishaka Blaise

Ba Rutahizamu: Nininahazwe Fabrice, Nshuti Innocent, Irambona Fabrice, Bigirimana Issa, Twizerimana Onesme na Ngabo Mucyo Fred.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Mwagitanga se mwadukora iki? Turi abasirikare mukaba abasivili



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND