MOPAS Film Academy ni ishuri ry’ inzobere mu kwigisha ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho (Camera Operation and Editing) gufotora (photography) ndetse no gufata no gutunganya amajwi (Audio Production) ndetse no gukora Cartoon (Motion Graphics).
Iri shuri riherereye mu mujyi wa Kigali, Sonatube ku muhanda ugana ku Gishushu (KG 600 no 80). Ni ishuri rifite ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu gufata no gutunganya amajwi n'amashusho (video studio, Audio studio and photography kits) Iri shuri rifite abarimu b’inzobere bafite impamyabumeyi z ikirenga. MOPAS Film Academy ni ishami rya MOPAS Ltd ibica bigacika mu gukora ibyo bita 'live streaming' na za 'film documentaire' ndetse no gufata amashusho y’amanama akomeye ku rwego rw’isi. (Sura urubuga rwabo www.mopas.rw)
MOPAS FILM ACADEMY Ni umwe mu mishinga y’ikigo MOPAS Ltd uje kuziba icyuho kiri mu Rwanda aho hagaragara ko nta bakozi b’umwuga bahari mu bijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya aho usanga bikorwa n’abantu baba bashaka umugati gusa ariko badatanga ireme ‘quality’ riri ku rwego mpuzamahanga, ibi bigatuma akazi kenshi kajyanye n’uyu mwuga gatwarwa n’abanyamahanga bava Kenya na Uganda.
MOPAS FILM ACADEMY ni ikigo gikungahaye ku bikoresho byo mu rwego rwo hejuru mu bijyanye no gufata no gutunganya amashusho ndetse n’amajwi harimo camera zifata amashusho ya 4K cyangwa 1080 P. Ni ikigo gifite studio itunganya amajwi n’amashusho ikaba igezweho kuko ifite cameras zifata 'HD' na 'chroma key' zitandukanye ndetse n’urumuri rukenewe mu gutunganya no gufata amshusho akeye.
Abanyeshuri barangije muri iri shuri babona akazi mu bigo bikomeye
Jean Claude NIYIBIZI uhagarariye iki kigo avuga ko abanyeshuri bazasohoka muri iki kigo bazaba bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru ku buryo bazaba barwanirwa n’ ibigo bikenera aba bakozi nka za Televiziyo zitandukanye na za radiyo cyangwa se ibigo byigenga bikenera gukora ubucuruzi no kwamamaza binyuze mu mashusho. Ikidasanzwe muri MOPAS FILM ACADEMY ni uko abanyeshuri barangije abenshi babona akazi muri iki kigo abandi bagakora ama stage (kwimenyereza) mu bigo bitandukanye nka Televiziyo na Radio n'ibindi, abandi bagashinga amakampani nabo bagatangira gukorera ifaranga mu buryo bwihuse.
Umuyobozi mukuru wa MFA, Jean claude Niyibizi ari gukurikina imyitwarire y'abanyeshuri mu kazi
Muri MOPAS FILM Academy, Inyarwanda twaganiriye na Lievain RUCYAHA ushinzwe ibijyanye na 'production' muri MOPAS Ltd atubwira ko abanyeshuri biga muri MOPAS bakora 95% by’amasomo aba ari 'pratique'gusa ku buryo umunyeshuri asohoka azi gukoresha neza ibikoresho bijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya, gufata amajwi no kuyatunganya ndetse no gufata amafoto ashobora kubyara amafaranga.
Lievain yakomeje avuga ko iri shuri ribaye irya mbere mu Rwanda rishobora gutanga ubumeny bukenewe ku isoko mpuzamahanga ku giciro gito kandi mu gihe gito. Yatangarije Inyarwanda.com kandi ko MOPAS FILM ACADEMY iri gutegura imikoranire n’ibigo nka 'NEW YORK FILM ACADEMY' ku buryo abanyeshuri bashobora guhana n’ubumenyi n’abo mu bindi bihugu bityo bigatuma abakora uyu mwuga mu Rwanda bize muri MOPAS bagira ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.
IRI SHURI RIFITE ABARIMU B’INZOBERE
N’ubwo aya masomo afatwa mu mezi 3 biga camera zo mu rwego rwo hejuru hafatwa amashusho harimo na drone camera, abarimu babyigisha akaba ari abarimu barangije icyiciro cya 2 cya Kaminuza (MA) kandi bafite uburambe mu kazi kuva hejuru y’imyaka 5.
Niba warigeze wifuza kenshi Kumenya gutunganya Film ,Cartoon n’amajwi , wivunika kuko MOPAS FILM ACADEMY (MFA) ije kugufasha gukabya inzozi mu gihe gito cyane , MOPAS FILM ACADEMY itanga amasomo atandukanye ariyo:
Film making: Aho biga gufata no gutunganya amashusho mu buryo bugezweho ari bwo 4k na 1080P. Mopas ibafitiye kandi n’amasomo ajyanye no gutunganya umuziki ari yo 'Music Production' Abifuza kumenya gutunganya 'cartoon' nabo MOPAS Film Academy yabazaniye abarimu b’inzobere baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi
Amasomo atangwa mu byiciro bikurikira
Kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa kane mu cyongereza ni : Monday , Tuesday and Thursaday.
Mugitondo ni kuva 09:00 – 12:00 (Kuva saa tatu kugeza saa sita z’amanywa)
Kumanwa ni kuva 14:00 – 17:00 (Kuva saa munani kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba)
Nimugoroba ni Kuva 17:30- 20:30 (Kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro)
MOPAS FILM ACADEMY itanga impamyabushobozi yemewe na WDA (Certificate) nyuma y'amezi atatu Gusa
Aha abanyeshuri ba MFA bo mwishami ryo gutunganya amajwi bari mu kazi
Studio ya bo ifite bikoresho bigezweho ndetse n'abarimu b'inzobere
Lievain Rucyaha umuyobozi wungirije muri MOPAS Ltd ari kwigisha abanyeshuri uburyo bakora Filimi kuri camera igezweho ya RED camera
KU MUNTU WESE WAKENERA IBINDI BISOBANURA WAHAMAGARA IZI NIMERO: 0781393099,0782390666, 0789535666
TANGA IGITECYEREZO