Mwemere Ngirinshuti myugariro w’ikipe ya Bugesera FC yagezemo avuye muri Police FC avuga ko intego afite muri iyi kipe ifashwa n’akarere ka Bugesera ari uko igomba kuva mu myanya mibi yagiye igira mu myaka yashize ikazamuka mu myanya myiza andi makipe aba yicayemo.
Mwemere wanakinnye mu ikipe ya AS Kigali abona ko byibura Bugesera FC iramutse igeze ku mwanya wa kane muri shampiyona yashima cyane. “Gahunda dufite ubu..Tubonye igikombe byaba ari sawa ariko tubaye n’aba kane twashima ariko ntabwo tuzongera (Bugesera FC) kuza muri ya myanya Bugesera yari irimo mbere.Turashaka ko Bugesera izamuka ikajya mu myanya myiza nk’iyo andi makipe aba arimo”.
Bigendanye na gahunda yo gufasha Bugesera FC kuva mu myanya mibi ku rutonde rwa shampiyona,Mwemere akomeza avuga ko bizanajyana no gukora cyane agamije kugaruka mu mwanya we mu ikipe y’igihugu Amavubi. “Urebye ubu ni ukuvuga ngo ndi gukora cyane kugira ngo nzisubize umwanya kuko n’ubundi uriya mwanya wari uwanjye”.
Mwemere Ngirinshuti myugariro wa Bugesera FC
Uyu musore w’imyaka 27 asanzwe yitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ku mwanya w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso aho abenshi bita kuri gatatu (3). Uyu, yageze mu ikipe ya Bugesera FC avuye mu ikipe ya Police FC nayom yagezemo avuye mu ikipe ya AS Kigali.Mwemere kandi yakiniye amakipe nka APR FC, Atraco FC (ikibaho) ndetse na Kiyovu Sport.
Ubwo Mwemere yari mu mukino wa gishuti wa FC Bugesera 1-1 Mukura VS tariki 24 Nzeli 2016 kuri sitade Huye
TANGA IGITECYEREZO