Padiri Uwimana Jean Francois uririmba Hip hop n’izindi njyana zigezweho, mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016 yitabiriye ibirori bitegura Yubile y’imyaka 200 ya Saint Marie Eugenie watangije umuryango Congregation of Sisters of the Assumption w'ababikira b'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maliya.
Muri ibyo birori bitegura Yubile y’imyaka 200 ya Saint Marie Eugenie, Padiri Uwimana yahawe umwanya araririmba yishimirwa n’abanyeshuri batari bacye ndetse bamwe mu bizihiwe cyane bamufasha kubyinira Imana. Padiri yabwiye Inyarwanda ko yishimiye urukundo yeretswe n’abo banyeshuri na cyane ari ubwa mbere yari aririmbye muri icyo kigo cya Birambo. Yavuze ko yasanze mu mashuri yisumbuye ahafite abakunzi benshi.
Mu magambo y’icyingereza Padiri Uwimana yagize ati: “Hahahha I saw it was very fascinating for me. Big big moving ambiance. I realised that youth espicially in schools are my big fans. In Birambo it was my first performance. Eeeehh it was for the first song very difficult to make them moving. Hahah when starting, uu, a complicated audience to move; they wanted first to see me dancing and dance with me will come after, they shouted; Hahah was very funny. But after we danced together with any problem. I really enjoyed and it inspired me to come again to satisfy their curiosity !!!"
Dushyize mu Kinyarwanda iby’ingenzi yatangaje, Padiri Uwimana Jean Francois yagize ati: "Byari byiza cyane abantu bishimye, byanyeretse ko urubyiruko by’umwihariko abo mu bigo by’amashuri yisumbuye ari abafana banjye cyane. Muri Birambo nibwo bwa mbere nari mbataramiye. (…)Bari bafite amatsiko yo kumbona mbyina no kubyinana nanjye. Tumaze kubyinana, bihsimye bantera kugambirira kuzasubirayo kubaririmbira."
Tariki 30 Mata mu mwaka wa 1839 nibwo umuryango w'ababikira b'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maliya (Congregation of the sisters of the Assumption) wavutse uvukira mu Bufaransa utangijwe na Saint Marie Eugenie wavutse tariki 25 Kanama 1817. Kugeza ubu ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye nka Amerika, Afrika, Uburayi ndetse na Asia. Mu Rwanda uwo muryango washinzwe mu mwaka wa 1954 ushingwa muri Birambo.
Padiri Uwimana mu birori bitegura Yubile y'imyaka 200 Saint Marie Eugenie
Benshi bamwishimiye cyane
REBA 'MWAMI UBASUMBA' YA PADIRI UWIMANA
TANGA IGITECYEREZO