TKFADA ni umuryango watangijwe n’umunyamakurukazi Tidjala Kabendara, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gushishikariza abanyarwanda guca ukubiri n’ibiyobyabwenge. Ku ikubitiro uyu munyamakuru akaba yarahisemo gutangirira ubukangurambaga bwe mu rubyiruko, aho agenda aca mu bigo by’amashuri yisumbuye.
Nyuma yo gusura ibigo bibiri birimo G.S AIPER Nyandungu na APACE, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeli, uyu munyamakurukazi n’abandi bari bamuherekeje bakaba bakomereje ubu bukangurambaga ku ishuri ryisumbuye rya Kagarama Secondary School.
Kabendera ubwo yaganirizaga abana biga muri Kagarama secondary school, abinyujije muri TKFADA(Tidjala Kabendera Foundation Against Drugs Abused)
Aha muri iki kigo, ngo TKFADA yasanze abanyeshuri baho barafashe ingamba, aho banafite club yo ku rwanya ibiyobyabwenge, ku buryo kubigisha bitabagoye, bakaba bahavuye babemereye kubabera abafatanyabikorwa mu gukomeza gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Tidjala Kabendera ati “ Byagenze neza. Twasanze bo basanzwe bafite Club yabo Anti Drugs, TKFADA yiyemeje kuba abafatanyabikorwa bayo, tuzabana nabo mugukurikiranira hafi imikorere yabo no kubafasha gukomeza kumvisha uru rubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge.”
Tidjala Kabendera hamwe n'umujyanama we Onze d'Or, basobanurira urubyiruko ingaruka z'ibiyobyabwenge
Nyuma yo gusura ibigo bitatu bihereye i Kigali, Tidjala atangaza ko mu mpera z’icyumweru gitaha bateganya gusura ikigo cyo mu Ntara, gusa batarahitamo aho bazajya.
Abajijwe uko abona ubu bukangurambaga, akurikije ibigo amaze kunyuramo. Tidjala Kabendera yagize ati “ Kuganira n’abanyeshuri mu kigero barimo ntibiba byoroshye gusa ni urugamba TKFADA yatangiye kandi rutazahagarara, Imana izatuyobora muri byose gusa aho igikorwa kigeze ku ishuri rya 3 ubu bimeze neza cyane.”
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana(Lucky) nawe akunze guherekeza TKFADA muri iyi gahunda
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kagarama Secondary School bishimiye uburyo TKFADA yabasuye
Peace nawe yarabataramiye, anababwira ko aho ageze atigeze akoresha ibiyobyabwenge n'ubwo yagiye ahura n'ibigare byinshi byashatse kumujyana muri iyo nzira
TANGA IGITECYEREZO