Kigali

Rugwiro Herve wagonganye na Djabel bikamuviramo kubabara bikomeye, we yabyakiriye ate?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/09/2016 13:20
2


Mu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 3-0, myugariro Herve Rugwiro yagonganye na Manishimwe Djabel, bamwe babifata nkaho yabikoranye ubugome gusa we akemeza ko ari impanuka zisanzwe zibaho mu kibuga, agasaba imbabazi abatarabifashe neza.



Kuri uyu wa kane tariki 15 Nzeli 2016 nibwo hakinwe imikino ya 1/2 y’irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, imikino yabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Umukino wa Rayon Sports na APR FC niwo wakinywe nyuma y’uwa  AS Vita Club na Kiyovu Sports.

Igice cya 2 cy’umukino kigitangira nibwo Manishimwe Djabel yinjiye mu kibuga asimbuye. Nta minota myinshi yakinnye kuko yahise agongana na Rugwiro Herve bari bahanganiye umupira, agira ikibazo  avanwa mu kibuga ndetse yitabwaho n’abaganga iminota yose yari isigaye ngo umukino urangire.

Mu kugongana kwabo bombi, hari ababonye ko Rugwiro ashobora kuba yarakubise inkokora Manishimwe Djabel abikoranye ubugome ko ndetse umusifuzi yagombaga kumuha ikarita ariko hari ukundi Rugwiro we abisobanura.

Ati “ Oya ntabwo byari ubugome kabisa, mu mupira bibaho kandi urebye uko nabikoze ni accident(impanuka) kandi sinabonaga neza we icyatekereza, nshyiraho ukuboko mu rwego rwo kumuzibira kugira ngo adatambuka, nk’uko bisanzwe mubyo nifashija nkumu defenseur amaboko  arimo  kandi sinkokora urebe video niyo mpamvu bitabaye ikosa, ni protection

Ahubwo we mu gushyiramo imbaraga ashaka gutambuka niho byagezaho ababara ariko mu by'ukuri mu mikinire yanjye uzarebe sinkunda no kubona amakarita kubera kuvunana kabisa. Mu mupira habamo kugongana, ntacyo mfa na Djabel rwose, uretse kuba duhatana mu kibuga, hanze y’ikibuga ni nk’umuvandimwe.”

Rugwiro yongeyeho ko nyuma y’umukino yaganiriye na Djabel akanamubwira ko yorohewe. Ku baba barabonye ko kugongana na Djabel yabikoranye ubugome ngo ntabwo ariko byari biri ariko nanone akongeraho ko abo byababaje abasaba imbabazi.

Ati “ Abareba ibibera mu kibuga ntabwo bahuza uko babona ibintu, hari wenda ababibonye ukundi ariko icyo nababwira njye ndi umu-Sportif, sinkinana ubugome, abo byababaje mbasabye imbabazi ndetse na Djabel ubwe kuko sinari nziko ari kuriya bigenda.”

Ubwo twandikaga iyi nkuru Djabel yari amaze koroherwa n’ubwo atabashije kwitabira imyitozo y’uyu munsi, kuri ubu akaba ari mu rugo.

Nk’umwe mu bagize uruhare mu gutsinda Rayon Sports yari imaze inshuro 2 zikurikiranya itsinda APR FC, Rugwiro avuga ko byamushimishije kandi akaba yarishimiye uburyo yitwaye mu kibuga.

Djabel

Djabel(wambaye numero 28), mbere gato y'uko agongana na Rugwiro. Agahinda ko gutsindwa kamugaragara mu maso

Djabel

Nyuma yo kugongana na Rugwiro yagaragaza ububabare cyane

Rugwiro

Rugwiro Herve wagonganye na Djabel agerageza kuzibira abakinnyi ba Rayon Sports. Ahanganye na Romami Frank

Rugwiro Herve

Rugwiro Herve na bagenzi be bishimira gutsinda Rayon Sports yaherukaga kubatsinda inshuro 2 zikurikiranya

Rugwiro, Yannick & Fiston"..Mwari mwaratuzengereje ariko ubu turabishyuye..".Umupira w'amaguru ntabwo ari intambara. Rugwiro na Yannick Mukunzi baraganira na Fiston Munezero

PHOTO:Plaisir MUZOGEYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayitare 8 years ago
    Umupira wari mwiza Cyane Ariko haricyo bwira ariya mukinnyi numucyinnyi mwiza pe Ariko yisubireho gukosora mukibuga kurwana mucyibuga nicyo mwisabiye bah ubundi vreimen nimyugariro mwiza kandi afite imbere heza akosore ako kantu
  • Tj8 years ago
    Uriya ngo ni djabel yababaye ark nanone urebye bose baje nabi baragongana agira ibyago agongana nikimasa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND