Kigali

Rwarutabura yakoze agashya imbere y’imbaga akuramo ikabutura ayambara ku mutwe-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2016 11:52
3


I Gicumbi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2016 mu gitaramo cya Dream Boyz, umwe mu bafana bakomeye bari bahari ni Rwarutabura wanahakoreye agashya ubwo yakuragamo ikabutura imbere y’imbaga akayambara mu mutwe.



Ubwo Umuhanzi Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro Rwarutabura yamutije ingofero yari afite, uyu muhanzi arayemera. Uko Bruce Melody yazamuraga urwego rwe rw’imiririmbire ari nako abyinisha abafana, Rwarutabura yarizihiwe cyane akuramo ikabutura ayitera ku mutwe ubundi abyina indirimbo za Bruce Melodie ivumbi araritumura.

 

bruce melodie

Bruce Melodie yahawe iyi ngofero ya Rwarutabura ahita ayicekamo

Ibi byabereye mu gitaramo cyo kumurika album nshya ya Dream Boyz ‘Wenda azaza’, igitaramo gikomeye cyabereye kuri stade ya Gicumbi aho abahanzi nka Jay Polly, Bruce Melodie, Christopher ndetse na Yvan Buravan bari baherekeje iri tsinda bataramiye abakunzi ba muzika bo mu karere ka Gicumbi.

Reba uko uyu musore uzwiho gufana cyane yakuyemo ikabutura akayambara ku mutwe:

rwarutabura

Rwarutabura ikabutura yayiteye umutwe aba ariho ayambara

rwarutabura

Yaje kuyisubizamo imbere y'imbaga ari kwambara ikabutura dore ko yari yasigaranye akenda k'imbere

rwarutaburarwarutaburarwarutabura

Ashyira ikabutura mu maguru ngo ayambare neza

rwarutabura

Azamura ikabutura ngo abone uko yiruka ajye kubyina

rwarutabura

Rwarutabura amaze kwambara ikabutura yahise atangira kubyina

MENYA BYINSHI KURI RWARUTABURA MU KIGANIRO TWAGIRANYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ikigoryi gusa, harya ibi byo byitwa ibiki?
  • 8 years ago
    egoka mana kubaka izina sumukino , mlnamushima niriya kora iyo ayikuramo
  • Kelly8 years ago
    Arko kuki mwumva mwagaya gusa!?? Mutera umujinya rimwe na rimwe niki se akoze cya dange ?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND