Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2016 nibwo sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangije ku mugaragaro gahunda izajya ifasha abacuruzi n’abakiliya babo kuzajya baganira ku bijyanye na serivisi batanga batarinze kujya kubareba aho bari.
Muri iyi gahunda yiswe ‘MTN Business Call’ Umucuruzi azajya ahabwa nimero yihariye azajya amenyesha abakiliya be kugira ngo nibamushakaho serivisi bajye bayihabwa hatajemo gutinda.
Munyampundu Normani aganiriza abanyamakuru kuri gahunda ya MTN Business Call
Nk’uko Munyampundu Normani ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda yabitangarije abanyamakuru, yavuze ko iyi gahunda igenewe abashoramali bari mu rwego rw’ibanze ndetse n’abisumbuyeho (Small and Medium Enterprises). Yagize ati:
“Business Call Assist ni serivisi nshyashya tuzanye mu Rwanda ariko mu bindi bihugu byo ku isi irakora ndetse inakoreshwa n’ibigo by’imari iciriritse, kandi ni uburyo abagana izo business bazajya batelefona bagashobora kwakirwa neza.Iyo serivisi izaba ikora nka ‘Call Center’ isanzwe”.
“Ubundi kugira ngo ikigo gihabwe ‘Call Center’ birahenda cyane ariko kuri aba banyemali bizaba biboneka ku giciro gito cyane. Nta soft Ware cyangwa HardWare icyenewe ahubwo ni ukuguhereza serivisi nk’umushoramari ugatangirra ukakira abakiliya baguhamagara nkaho ari Call Center ariko nta bindi bikoresho by’ikoranabuhanga bihambaye bikoreshejwe. Umukiliya azajya ahamagara (Kuri nimero yatanzwe na MTN ku mukiliya) nyuma abakozi banyu bari muri icyo kigo bakire abo bakiliya”.
Munyampundu Normani ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda
Urugero nko mu gihe umukiliya ashaka kuvugana n’abantu bashinzwe umutungo mu kigo runaka, Munyampundu yavuze ko mu gihe uhamagaye ushaka kuvugana n’umuntu wo mu icungamutungo rya kampani runaka, uzajya uhita uyoborwa inzira wamubonamo bakubwira umubare wakandaho ugahita witabwa.
Umushoramari uzajya ahabwa nimero ishobora kwakira abakiliya benshi icyarimwe azajya yishyura ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’ukwezi (25.000 FRW).
Bamwe mu bafite business bakora bari bitabiriye iki kiganiro
Saloma Habibu ushinzwe ibigo bikora ubucuruzi muri sosiyete ya MTN asobanura neza gahunda ya MTN Business Call
Abanyamakuru basobanurirwa gahunda ya MTN Business Call
TANGA IGITECYEREZO