Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mujyi wa Dallas muri Texas habereye igiterane Rwanda Christian Convention kibaye ku nshuro ya kabiri mu ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Amerika no kwigira hamwe ibyarushaho guteza imbere u Rwanda.
Igiterane Rwanda Christian Convention cyo muri uyu mwaka wa 2016 cyabaye kuri uyu wa 5-8 Kanama 2016 kikaba cyaratumiwemo abahanzi baturutse mu Rwanda aribo Aline Gahongayire, Aime Uwimana n’abandi basanzwe baba muri Amerika aribo Adrien Misigaro, Richard Nick Ngendahayo, Willy Uwizeye, Romulus Rushimisha na Pastor Amani Stephane.
Abahanzi batandukanye kandi bakunzwe cyane bari batumiwe
Mu banyacyubahiro bari muri icyo giterane kitabiriwe n’abantu basaga 400 hari: Bishop John Rucyahana, Ambasaderi Mathilde Mukantabana n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta. Hari kandi n’abanyamadini batandukanye bafite insengero bayobora zikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Bosco Muyango umuhuzabikorwa w’icyo giterane. Yadutangarije ko icyi giterane hari umusaruro ukomeye kibasigiye.
Hari abanyacyubahiro n'abanyamadini batandukanye
Tariki 6 Kanama habaye gahunda y’urubyiruko yigiye hamwe ibintu bitandukanye mu gikorwa cyari kiyobowe na Pastor Live Wesige, Delice Giramata Manywa na Yvette Gatorano bakaba bari bahawe inshingano zitandukanye muri iyo nama. Igiterane cya Rwanda Christian Convention cy’uyu mwaka, cyabereye mu matsinda atandukanye. Abantu 26 bari mu itsinda ry’urubyiruko ruhagarariye urundi, bihaye umukoro wo gusobanurira amahanga ubuzima n’imibereho by’abanyafrika bitewe nuko hari benshi bababaza ayo makuru, baba bifuza kumenya uko abanyafrika babayeho, umuco wabo, uko bambara n’ibindi byinshi biba bibateye amatsiko.
Nyuma yo kuganirira mu matsinda, habagaho igiterane rusange
Mu myanzuro itandukanye bafashe, biyemeje kujya bakora ibikorwa by’iserukiramuco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo gusanga hari abana babo bavukira muri Amerika bagakura batazi ikinyarwanda, kimwe n’abagerayo bakakibagirwa, biyemeje gushishikariza ababyeyi kujya bafata umwanya bakigisha abana babo ururimi gakondo rw’igihugu cy'u Rwanda bakomokamo bityo bakarushaho gukura bacyiyumvamo banagikunda.
Batahanye umukoro wo kwihesha agaciro, bakigisha abakiri bato uburere nyabwo bubakwiriye nk’abanyarwanda, bagakomeza kuba ku isonga ku isi mu kugira umuco n’ubupfura bagahindura amahanga aho guhindurwa nayo no kwigana imico yabo kandi mibi. Basanze bikwiye ko ibi byakwigishwa mu nsengero n’ahandi hose hahurira abanyarwanda.
Bahuguwe ku bijyanye n’urukundo rukwiye kuranga abanyarwanda
Pastor Jean Bosco Manywa, Yehoyada Mbangukira, Henriette Nyirarukundo na Pastor Assumpta Bayingana nibo bari bahawe inshingano muri aya mahugurwa ajyanye n’urukundo rukwiye kuranga abanyarwanda, akaba ari rumwe rwa Yesu Kristo rugomba gushyirwa mu bikorwa bagendeye ku cyanditswe cyo muri 1 Yohana 4: 20 havuga ko utakunda Imana utabonye udakunda mugenzi wawe.
“Abanyarwanda bagira urukundo, bagafatanya, bakitanga kandi na kera bararugiraga ariko ntirwari rushingiye kuri Kristo w’ukuri. “. Icyo ni kimwe mu cyatumye bafatira hamwe umwanzuro wo kugira urukundo rushyirwa mu bikorwa, bagakorera mugenzi wabo ibyo nabo bifuza ko bibabaho bagafatira urugero ku musamaritani.
Indi myanzuro biyemeje kuri iyi ngingo
"Tugomba kumenya ko twe abakristo turi inzandiko zisomwa na benshi tugatanga urugero mu mibereho yacu mu miryango yacu mu rusengero ndetse no mu muryango mugari. Iyo witanze ugakunda abantu bose cyane cyane abo mudahuje n’abandi bazagukurikiza. Twibande ku biduhuza ni byo by’ingenzi kandi by’ibanze kurusha ibidutanya. Duhujwe n'Imana imwe Data wa twese, Amaraso ya Yesu yaducunguje, igihugu kimwe, umuco umwe n’ururimi rumwe..."
Bimwe mu byo Rwanda Christian Convention (RCC) igihe kwibandaho:
Kwigisha urukundo nyarwo rwa Kristo kandi rugomba gushyirwa mu bikorwa nk’uko ijambo ry’Imana ribisaba ko tutakunda Imana utabona iyo udakunda bagenzi bawe. 1 Yohana 4:20. Biyemeje gushimangira gusenga, gusengera abanyarwanda bose no gusengera cyane cyane ubuyobozi bw’u Rwanda na cyane ko amateka y’abanyarwanda yaberetse ko ubuyobozi bubi buyobya abaturage.
Bahuguwe ku kubabarira no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge
Jean de Dieu, Emmanuel Gatorano na Assumpta Mbangikira nibo bari bahawe inshingano mu kuyobora iyi gahunda yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge. Abantu bose bitabiriye iyi nama, barebeye hamwe uko ubumwe n’ubwiyunge bwabaho mu banyarwanda, basobanurirwa n’impamvu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ngombwa kujya bikorwa buri mwaka, hakibukwa ibibi byabaye mu Rwanda hagamijwe kubirwanya burundu ndetse no kwigisha abana b’u Rwanda amateka y’igihugu cyabo. Ikindi nuko basanze bikwiye ko abanyarwanda bamenya impamvu yatumye Jenoside iba mu Rwanda mu gihe mbere y’ubukoroni, abahutu, abatwa n’abatutsi bari babanye mu mahoro.
Ku bijyanye na bamwe bashobora gukeka ko igikorwa cya Rwanda Christian Convention ari gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije inyungu za Politiki, abanyarwanda baba muri Amerika, basobanuriwe ko Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yifatanyije nabo mu kwerekana ko ibashyigikiye mu gikorwa batangije cyo guhurira hamwe bagasenga Imana bakayiragiza u Rwanda ndetse bakimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu bana b'u Rwanda. Rwanda Christian Convention (RCC) yiyemeje gufata iya mbere nk’abakristo bagakangurira abanyarwanda kuvugisha ukuri hagamijwe gukiza no komora ibikomere bamwe basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Reba amafoto ya bamwe mu bitabiriye icyo giterane ku nshuro yacyo ya kabiri
Aime Uwimana acurangira abaririmbyi
Basangiye n'amafunguro
AMAFOTO: Christian Kayiteshonga
TANGA IGITECYEREZO