Kigali

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango yashyizwe ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:12/02/2025 11:15
0


Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Dr. Ntivuguruzwa Baltazar, yatangaje ko Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango yashyizwe ku rutonde rw’ingoro za Yezu Nyirimpuhwe zemewe ku rwego rw’Isi.



Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ikaba ari nayo Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe yonyine ibarizwa mu Rwanda, hateranira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga, ikaba yakira ibihumbu byinshi by’abantu.

 Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango hamenyekanye cyane ku kuba abakristo benshi bahasengera bavuga ko bahakiriye indwara zari zarananiranye. Ubu hakaba habera isengesho rizamo abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu kuri buri Cyumweru cya mbere cy’ukwezi, habera kandi n’isengesho ry’abarwayi buri wa Kane.

   Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa yavuze ko iyo ngoro yongerewe ku rutonde rw’izindi Ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi, hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe bwemeza ko yujuje ibyangombwa byo kuba yagera ku rwego rwizindi Ngoro mpuzamahanga.

 Yagize ati “Ntabwo ari icyemezo cya Kiliziya, ni amashyirahamwe y’Ingoro ku Isi yabonye ko yajya ku rutonde rw’izindi Ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi.”

 Kwa Yezu Nyirimpuhwe habaye Ingoro ku wa 27 Mata 2014, ubwo uwari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yahazamuye mu ntera akahakura ku kuba urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe rwari rwarashyizweho mu 1991 akahagira Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND