Kigali

Umutoza wa Manchester City yongeye kwica ibisebe nyuma yo guhabwa isomo na Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/02/2025 8:05
0


Umutoza w'ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola yongeye kwica ibisebe mu mutwe nyuma y'uko atsinzwe na Real Madrid ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa kamarampaka wa UEFA Champions League.



Ni mu mukino wakinwe kuwa Kabiri Saa yine z'ijoro aho ibi ibitego 2 bya Manchester City byatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa 19 na 80 mu gihe ibya Real Madrid byo byatsinzwe na Kylian Mbappé ku munota wa 60, Brahim Diaz kuwa 86 ndetse na Jude Bellingham kuwa 90+2.

Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse, ubwo Pep Guardiola yari ari mu kiganiro n'itangazamakuru yagaragaye yikomerekeje mu mutwe ibintu bimubayeho ku nshuro ya 3 muri uyu mwaka w'imikino. 

Ubwa mbere byamubayeho ku mukino yanganyijemo na Feyenoord 3-3 mu mwaka ushize ndetse n'uwo yatsinzemo Club Brugge n'ubundi muri UEFA Champions League.

Ubushize yari yavuze ko impamvu yari yikomerekeje ari ukugira ngo yibabaze bijyanye n'ibihe bitari byiza ikipe ye irimo ariko nyuma aza gusaba imbabazi avuga ko atari byo yari agambiriye ahubwo byamubayeho by'impanuka.

Nyuma yo gutsindwa na Real Madrid, uyu mutoza yavuze ko wari umunsi ukomeye ndetse agaragaza ko abakinnyi be bakora amakosa mu minota ya nyuma bagatakaza umukino kandi bari bawufite.

Yagize ati: "Uyu munsi wari ukomeye kandi mu bihe bimwe na bimwe twagize amahirwe. Imikino myinshi iyo igiye kurangira turarekura. Kuri urwo rwego biragoye cyane. Ntabwo ari ubwambere, bibaho inshuro nyinshi.

Hari amakosa mu bice bimwe. Biragoye kuyagenzura ariko nta kundi, bibaho inshuro nyinshi. Abakinnyi bafata ibyemezo, rimwe na rimwe birakora rimwe na rimwe ntibikore. Twageze ku munota wanyuma dufite umusaruro mwuza ariko ntitwashoboye kuwukomezanya".

Umukino wo kwishyura hagati y'amakipe yombi uzabera Santiago Bernabeu kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha aho Manchester City isabwa kuwutsinda kugira ngo ikomeza muri 1/8.


Umutoza wa Man City yongeye kwikomeretsa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND