Abakora umwuga wa sinema ni umuryango mugari uhuriyemo abantu batagira ingano kandi usanga bose baziranye cyane,kandi iyo urebye uko baba bameze iyo bahuye usanga biryoheye amaso kubera urukundo n’ubwumvikane biba birangwa aho bateraniye,ariko iyo bamaze gutandukana rwa rukundo rurakendera.
Ibi byakozwe na benshi mu bakora uyu mwuga ndetse n’ubuyobozi bw’aba bakora uyu mwuga bashimira bagenzi babo uburyo bagaragaje ubwitange n’ubwitabire budasanzwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Kanama 2016 ubwo benshi mu bakora uyu mwuga bari bahuriye hamwe bajya gushyingura mugenzi wabo Mbamba Olivier witabye Imana,no gufata mu mugongo umuryango we asize.
Nyuma yuko bishimiye uku guhuza bagatabarana bamaze gushyiraho ingamba nshya z’uyu muco mwiza, aho ubu bagiye gukomeza gushimangira umubano basurana mu rwego rwo kumenyana no kongera urukundo muri aba bakora uyu mwuga. N’ubwo aba babakora uyu mwuga bari bamaze igihe banengwa na bagenzi babo kutagira urukundo mu gihe hari bagenzi babo bahujwe n’imihango itandukanye ubu niho bageze babashimira urukundo n’ubwitanjye ndetse kuri ubu hakaba hagezweho kwibaza niba koko uyu ari umwanya mwiza umuntu yaheraho avuga ko koko ubu bagiye guhuriza hamwe bakaba babasha kujya bafatanya muri byose nkuko babigaragaje muri uyu muhango.
Amafoto ya bamwe mu bari batabaye
Rukundo Arnold, Niyomwungeri Aaron,Iyamuremye Hawa n'abandi
Kamanzi Didier,Habiyakare Muniru,Ibrahim na bagenzi babo
Umuganwa Sarah, Harerimana Ahmed, Papy Mucyo na bo nibamwe mu batabaye
Umunyamakuru akaba n'umukinnyi wa Filme Ramadhan n'umwe mu bahagarariye KBS
TANGA IGITECYEREZO