Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamenyekanye mu muziki nyarwanda kuva mu mwaka wa 2008, yamaze kubatizwa mu mazi menshi ahitamo gukurikira Yesu mu rugendo rw’agakiza ndetse atangaza ko nta mpamvu n’imwe yo gusubira inyuma.
Umuhire Solange Liza ariwe Liza Kamikazi washakanye na David Wald, yabatirijwe mu itorero New Life Bible church rifite icyicari i Kicukiro muri Kigali, abatizwa kuri uyu wa 3 Kanama 2016 na Rev Dr Mugisha Charles umushumba mukuru waryo ku isi. Mu byishimo byinshi, Liza Kamikazi yagaragaje icyemezo yahawe n’itorero cy’uko yabatijwe.
Liza Kamikazi akoresheje Facebook yatangarije abakunzi be n’abandi batandukanye ko yahisemo inzira yo gukurikira Yesu ndetse akaba atazasubira inyuma. Ati “Nahisemo gukurikira Yesu, nta gusubira inyuma, nta gusubira inyuma”
Liza Kamikazi utewe ishema n'urugendo rushya atangiye rwo kwirundurira mu Mana, abatijwe nyuma y'iminsi itari micye amaze asengera mu itorero rya New Life Bible Church rya Kicukiro. Amakuru agera ku Inyarwanda.com atangazwa na bamwe mu bakristo bo kuri urwo rusengero, avuga ko Liza yahindutse cyane, akaba asigaye ari umukristo ukunda kuba cyane imbere y'Imana ndetse akaba ari umwe mu bakunda gusenga biyirije ubusa.
Liza Kamikazi wibitseho igikombe cya Salax Award, ni umwe mu bahanzikazi bari bakunzwe mu muziki nyarwanda muri za 2008 dore ko umuziki nyarwanda wari ushingiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ari naho yigaga. Nyuma yo gushaka umugabo, ibya muzika Liza yagiye abikora buhoro.
Mu mwaka wa 2014 Liza Kamikazi yanditse amateka ku isi, yegukana igihembo mpuzamahanga cyatanzwe na UN Women Africa kubera indirimbo ye yise ‘Isange’ yakoze mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu nzira zitandukanye.
Nubwo ahisemo gukurikira Yesu Kristo ubutareba inyuma, Liza Kamikazi asanzwe agira umutima w’impuhwe n’urukundo. Urugero ni aho mbere yo gushaka umugabo yari asanzwe afite abana bazwi nka “Mayibobo” yashyize hamwe mu kigo mu mujyi wa Huye, kibafasha kubona aho barara, aho kurara ku muhanda.
Liza Kamikazi yarahiye ko agiye gukorera Yesu ubutareba inyuma
TANGA IGITECYEREZO