Sindambiwe Papias umushumba mukuru w’itorero Dormition church International rifite icyicaro Kacyiru mu mujyi wa Kigali, yimitswe, asukwaho amavuta, aba Bishop mu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare barimo Jay Polly na Ama G The Black.
Kuwa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2016, kuva saa kumi z’umugoroba kugeza isaa tatu z’ijoro nibwo Sindambiwe Papias wari usanzwe ari ku rwego rwa Reveland, yasutsweho amavuta n’abakozi b’Imana aribo Bishop Dr Masengo Fidele wa Foursquare Gospel church na Bishop Vuningoma Dieudonne wungirije Apotre Gitwaza muri Zion Temple, birangira nawe abaye Bishop, agirana indahiro n’Imana, abakristo n’abamwimitse, abavuga ko azaba umupasiteri mwiza, akagirira umumaro itorero rya Kristo, u Rwanda n'isi yose.
Abamwimitse bamusabye kubera urugero rwiza abo bagiye gukorana, bamusaba kwitangira umurimo w'Imana no kudakoresha izina ahawe mu kugambanira igihugu n'itorero rya Kristi. Uwo munsi wo kwikikwa kwa Bishop Sindambiwe, hasengewe kandi n’abadiyakoni 25 bagiye gufatanya nawe mu kuyobora itorero Dormition church International. Undi wasengewe ni umugore wa Bishop Sindambiwe, wasutsweho amavuta aba Reveland ahabwa inshingano zo kuyobora Paruwasi ya Kacyiru muri iryo torero rya Dormition church International.
Umuhango wo kwimikwa kwa Bishop Sindambiwe Papias usanzwe ari n'umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, witabiriwe na bamwe mu bantu b’ibyamamare barimo: Ama G The Black, Jay Polly, Theo Bosebabireba, Depite Edourd Bamboriki, Apotre Alice Mignone Kabera n’abandi batandukanye. Bishop Sindambiwe wakuriye mu itorero rya ADEPR nyuma akarivamo, yimitswe nyuma y'imyaka micye atangije itorero Dormition church International, kuri ubu rifite paruwasi eshanu mu Rwanda.
Bishop Masengo na Bishop Vuningoma basuka amavuta kuri Sindambiwe Papias
Bishop Sindambiwe hamwe na Apotre Alice Mignone
Bishop Sindambiwe nawe yahise asengera abadiyakoni
Ifoto y'urwibutso y'abasengewe n'abimitswe
Nyuma yo kwimika Bishop Sindambiwe, abari mu birori bagiye kwiyakira
Jay Polly hamwe na Bishop Sindambiwe Papias
Ama G nawe yitabiriye ibyo birori
Bosebabireba nawe yitabiriye ibi birori
TANGA IGITECYEREZO