Producer Ishimwe Clement yamaze kugaragaza ibyishimo bikomeye atewe no kuba yamaze gutera intambwe ikomeye mu rukundo rwe na Butera Knowless, ahamya ko ari umwamikazi, ndetse azamukundwakaza kugera ku mpera z’ibihe, Knowless nawe amusubiza atazuyaje ko amukunda bya gahebuzo.
Ni nyuma y’uko Producer Ishimwe Clement na Butera Knowless basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ndetse umuryango wa Butera Knowless ukemerera Ishimwe Clement ko ababera umukwe mu mihango yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016.
Knowless Butera na Ishimwe Clement mu bukwe bwabo mu muhango wo gusaba no gukwa
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram na Facebook, umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya Kina music yavuze ko yishimiye uburyo umuryango wamwizeye ukamuha Butera Knowless nk’umugore we, nawe ahamya ko azamufata neza, akamutetesha nk’umwamikazi.
Mu magambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda, Ishimwe Clement yagize ati “ Umuryango we waranyizeye bihagije, maze uramumpa. Ni umwamikazi nzamufata gutyo. Ndagukunda Butera”. Nyuma gato y’aya magambo Clement yari yanditse, Butera Knowless kuri Instagram, nawe yahise asubiza Clement ko amukunda birushijeho nk'uko bigaragara mu butumwa yasubije kuri iyi post.
Kanda hano usome, ibihe by'ingenzi byaranze ubukwe bwabo n'amafoto
TANGA IGITECYEREZO