Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri Uwacu Julienne yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, ikiganiro cyari kigamije gusobanura birushijeho ibijyanye n’umunsi w’umuganura ndetse n’ibijyanye na Fespad. Ubwo yari abajijwe ku bahanzi mpuzamahanga bazitabira, Minisitiri yasubije ko nta bazitabira yongeraho ko abahanzi nyarwanda bahagije.
Ubwo umunyamakuru yaramubajije ibijyanye n’abahanzi mpuzamahanga bazanwaga mbere muri Fespad ubu hakaba nta numwe uri guhwihwiswa, Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati ”Abahanzi bakomeye si abo hanze gusa, nabo mu Rwanda barakomeye kandi abanyarwanda barabakunda. Twe tuzakoresha abacu hano.”
Uyu muyobozi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo yaboneyeho guhamya ko batumiye ibihugu 14 ku mugabane wa Afurika ngo bizitabire iri serukiramuco nyafurika ry’imbyino. Nubwo ariko hatumiwe ibihugu 14 Minisitiri Uwacu yongeyeho ko bose bataremera kuza mu Rwanda, gusa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2016 bakazarara bamenye ibihugu byose bizitabira Fespad.
Minisitiri Uwacu Julienne yavuze byinshi kuri Fespad
Kuri iyi nshuro nkuko Minisitiri Uwacu Julienne yabitangaje, Fespad izagaragaramo abahanzi nyarwanda bibumbiye mu mashyirahamwe n’urugaga rw’abahanzi, amatorero y’imbyino gakondo zo mu bihugu binyuranye ndetse n’abandi bose bazaba batumwe n’ibihugu byatumiwe muri Fespad igiye kubera i Kigali.
Fespad izatangirira i Kigali tariki ya 1 Kanama, tariki 2 Kanama yerekeze i Musanze, tariki 3 Kanama bajye i Kayonza na Rusizi, tariki 4 Kanama yerekeze i Nyanza ari naho izasorezwa n’igitaramo “Nyanza Twataramye” naho tariki ya 5 Kanama habe umuganura ku rwego rw’igihugu nawo uzabera i Nyanza.
TANGA IGITECYEREZO