Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, mu murenge wa Remera niho umunyamakuru wa Kiss Fm Isheja Sandrine yasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda kubana n’umukunzi we Kagame Peter.
Nyuma yo kuva gusezerana imbere y'amategeko ya Leta, habaye umuhango wo gusaba no gukwa mu birori byabereye mu rugo iwabo wa Isheja Sandrine. Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016, biteganyijwe ko aribwo bari busezerane imbere y'Imana.
Sandrine Isheja yabaye umunyamakuru wa Kiss Fm nyuma yo gukorera amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro, akaba yambitswe asezeranye imbere y’amategeko nyuma yo gusezerwa n’urungano mu birori byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2016.
Reba amafoto:
Isheja Sandrine na Kagame Peter barahiriye ku idarapo ry'igihugu
Peter Kagame na Isheja Sandrine basinyiye indahiro yabo
Banyuza amaso mu byo barahiriye
Akanyamuneza kari kose
Bafatanye ifoto n'inshuti n'imiryango bari babaherekeje
Amafoto:IGIHE
TANGA IGITECYEREZO