Kigali

Knowless yatunguwe n’inshuti mu muhango w'impano n'impanuro z'urugo ‘Bridal Shower’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/07/2016 10:23
25


Bridal Shower, ni umuhango wo kubakira umugeni mu mpano n’impanuro, ukorerwa umwana w’umukobwa witegura kurushinga, urimo inshuti, urungano n’ababyeyi bose b’igitsina gore. Ibi ni nabyo byakorewe umuhanzikazi Butera Knowless witegura kurushinga mu minsi ya vuba na Producer Ishimwe Clement.



Uyu muhango wateguwe kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2016 mu ibanga rikomeye na zimwe mu nshuti za hafi za Butera Knowless zahuriye mu rugo rw’umwe mu nshuti yabo ruherereye mu mujyi wa Kabuga.

 

KnowlessBari bambaye ibyera(amafoto twabashije kubona nayafatishijwe telefone)

Muri uyu muhango hagaragayemo urungano rwe, inshuti bahuriye mu muziki ndetse n’ababyeyi bakuru bo mu muryango we, cyane cyane ababanye na nyina. Tonzi, Aline Gahongayire, Nadia, Tidjala Kabendera, Tricia, Bibio, Evelyne Umurerwa ni bamwe mu bantu bazwi bagaragaye muri uyu muhango.

 

Knowless

Knowless yagaragazaga akanyamuneza

Knowless

Aline Gahongayire na Egidie Bibio

Knowless

Knowless yahawe impanuro

Umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko byari ibirori byiza cyane byaranzwe no gusabana bashimira intambwe Butera Knowless ateye, bamugenera impano zitandukanye zigizwe ahanini n’izo mu rugo batanga ku mukobwa ugiye gushyingirwa.

Knowless kandi yahawe impanuro n’ababyeyi, ndetse baranamusengera bamwifuriza kuzagira urugo rwiza. Munara, umubyeyi usanzwe uzwi mu gutanga impanuro kenshi ku bakobwa bagiye gushyingirwa, uyu akaba inzobere yize ubujyanama mu mibanire nawe yari yatumiwe muri uyu muhango mu guha impanuro Butera Knowless, akaba yamuhaye impano y’igitabo yanditse ‘Amahame 10 yo kubaka urugo’.

Knowless

Ngo uyu muhango wagaragayemo abagera kuri 40 harimo n'ababyeyi bagera kuri batanu

Knowless

Knowless

Tricia(umugore wa Tom Close), Tidjala Kabendara na Egidie Bibio

Knowless

Knowless

Knowless akomeje imyiteguro mu ibanga rikomeye

Uyu muhango wa Bridal shower wamaze amasaha hafi ane, kuva ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

Reba hano 'Ko nashize', indirimbo Knowless aheruka gusohora







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick8 years ago
    Ntegereje Commentaires za babandi
  • Hl8 years ago
    Yoooooo urugo ruhire ma. Nkunda ko ibintu byawe biba bisa neza.
  • 8 years ago
    woooow ndagukunda byasaze kdi uzabyare uheke Imana izaguhe urugo rwiza
  • 8 years ago
    Nimihindo gusa wagira ngo nabantu bibitangaza mais ce sont des simples arrivistes
  • 8 years ago
    Inyarwanda namwe muba mwabitije umurindi, mwamamaje kd ni abantu basanzwe
  • gg8 years ago
    ariko ukunda byacitse nawe hari umwifuriza urugo rubi c azahahe aronke ariko ikivuzwe cyose haba hari impamvu ibyiza ubitekereza ho kuko byashoboka ko harimo ibyo dukora bitishimirwa nabandi
  • Mulinga 8 years ago
    Hahahah ati nimihindo! Wahinze se mama nawe tukareka ko hari numenya hindiri yawe? Udushyari twariyabaaaantu narumiwe. Inyarwanda muduhe andi ma photos menshiiiiiii kuko murimake mbonye barasa neza peeee! Kbb wacu jyubarishumutima basare twisekere gusa. We love you soooooo much
  • ange8 years ago
    ndabona butera azaba umugeni mwiza.
  • Nkunda kabebe 8 years ago
    Ma cherie turagukunda kandi tukurihafi. Babandi bamashari bagutegiminsi bashaka kukwambika umuvumo satani yarabanesheje gusa. Bazabigerageza ariko birangire bisebeje bubwabo inzoga zigenda zibagwiririza muruhame zituma batibitabapfu gusa ngo barikugusebya.? Yewe ma utakurusha gusenga ntazagukange mukobwa wacu. Mugihe nkiki nyagasani agiye kuguhagurukiriza intore ze maze mukoribirori rwose twumirwe. Abakunzi bawe turahari kandi tuzagukunda urutagucyurira nkabo, kuko uri Umwamikazi. Kandi burya ntawubuza inyoni kumuguruka hejuru. Gusa wirinda ko zigutaho amazirantoki yazo.
  • Divine 8 years ago
    Mbega byiza knowless uzagire urugo rwiza ubyare hungu na kobwa turagukunda ntucike intege tukwifuriza ibyiza gusa kandi ndabazi neza ko uzarwubaka rugakomera kandi Imana izakujye imbere nabwo nta mubyeyi ufite umenye ko Imana ariyo mu byeyi wawe LOVE U BUTERA
  • Munyampirwa8 years ago
    Urugo ruhire mukundwa mwiza Imana izabe umujyanama mukuru mû rugo rwa nyu! Ariko abanyeshyari mwaragowe ndi mwebwe najya nicecekira kuko icyo wamwifuriza chose kibi cyangwa cyiza si wowe ukimuha ,byose bifite ubigena! Igitanga Amahoro mumutima nukwifurizanya ibyiza cyangwa ugaceceka Imana ikaba ariyo imuha ibyo Imuteganyiriza! Rata kabbb jura ujye mbere abagukunda turagushyigikiye!!!! Gros biz à toi
  • sarigoma8 years ago
    urugo ruhire
  • junior8 years ago
    ese icyo gitaramo adashaka abacyitabira kizaba ryari? nako ubukwe!
  • hh8 years ago
    Oya, arasa neza cyane weeeee!!!
  • Ange8 years ago
    Knowless ndagukunda cyaneeee! Mpaye Imana ishimwe ku ntambwe uteye y' ubuzima. Ikindi nkunda uko witwara! uri umwari ubereye uRwanda . Gusa Imana igushyigikireeee! igutetesheeee!
  • Yvette Aamaal8 years ago
    Mbega umunezero!! Uzubake mukobwa mwiza, ubyare hungu na kobwa muzahorane amata!! Uzagire ishyaka ryo gutera imbere urwane urugamba intwaro ntayindi ni amasengesho atsinda byose Congs ma puce!!
  • Gaga8 years ago
    We love you Kbb urugo ruhire babandi bifuzako upfa bagutegiminsi bifuza ko ibirori byawe byapfa ndabakomeje kuko ntacyo bizaba rero. Jyubareka bishyireho imivumo gusa baziko baguhima ariko birangira aribo basebye ubwabo.
  • UMURISA8 years ago
    umugeni mwiza cyaneeeeeeeeeeee
  • DADA8 years ago
    knowless uri mwiza kandi uberanye na clement nice couple we lov uuuuuuuuuu
  • 8 years ago
    kn



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND