RFL
Kigali

AMAVUBI y'abakanyujijeho yihereranye bagenzi babo ba Uganda Cranes - UKO UMUKINO WAGENZE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/06/2016 16:43
3


Itsinda ryiganjemo abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo hashakwaga itike y’igikombe cya Afurika 2004 cyabereye muri Tunisiya, bari gukina n’ikipe ya Uganda nayo y'abakanyujijeho icyo gihe dore ko ibihugu byombi byari mu itsinda rimwe, ndetse bakaba baragiye banahurira mu mikino itandukanye nka CECAFA.



Kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2016 nibwo aya makipe yombi yakinny umukino wa gishuti ugamije kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yo mu mwaka w’1994 ndetse no gukusanya inkunga yazafasha imiryango y’abahoze ari abakinnyi , abatoza n’abandi bose bari bafite ahobahurira n’umupira w’amaguru. 

 

Amavubi11

11 b'u Rwanda

Muri uyu mukino watangaiye saa cyenda n’iminota 50’ (15h50’), nyuma y’iminota 18’ gusa Uganda  yahise ibona igitego cyatsinzwe na Vicent Kayizi.

uganda 11

11 ba Uganda

Ku munota wa 29’ nibwo Kadubiri Ashraf yasimbuwe na Lita Mana kuko byabonekaga ko Ashraf yari yananiwe.

Abasifuzi

Ku munota wa 30’ Kamana Bokota Labama yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma yo guhanahana neza kuva kwa Eric Nshimiyimana, Karekezi Olivier, Ntaganda Elias, Said Abed Makasi wahise atanga umupira kwa Bokota ahita atsinda igitego.

jimmy

Jimmy Mulisa

Mbere gato ko igice cya mbere kirangira Jimmy Mulisa yasimbuwe na Mutarambirwa Djabil.Ari nabwo Saidi Abed Makasi yahise abona igitego cya kabiri cy’Amavubi.

ABED

Saidi Abed Makasi

HT: Ex-AMAVUBI 2-1 Ex-Uganda Cranes

 11 babanjemo ku mpande Zombi:

RWANDA:Nkunzingoma Ramadhan(GK), Hategekimana Bonaventure Gangi, Ndikumana Hamad Katauti, Mulisa Jimmy, Eric Nshimiyimana, Ntaganda Elias, Kayiranga Jean Baptiste, Karekezi Olivier ( C ), Bokota Labama, Munyaneza Ashraf,Munyakazi Hassan na Saidi Abed Makasi.

UGANDA: Kamalya Sam (GK),Simeon Masaba, Daniel Ntare, Andy Lule, George Ssemwogerere, Abdallah Mubiru, Vincent Kayizi, Hakim Magumba, Philip Obwiy, James Odoch ( C ) na  Kefa Kisala,.

karekezi

Karekezi Olivier agiye gutera koruneri

Igice cya kabiri kigitangira, Kamanzi Kharim wari winjiye asimbuye yahise abonera igitego cya gatatu Amavubi, bidatinze nyuma y'amasegonda 40 gusa Bokota Kamana Labama yongera guhagurutsa abafana b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ayibonera igitego cya kane. Ku munota wa 60 Karekezi Olivier nawe yongeye kwerekana ko kunyegageza inshunduro akibisobanukiwe abonera igitego cya gatanu Amavubi yabakanyujijeho. Nyuma y'iminota itatu Karekezi Olivier yahise ava mu kibuga asigira igitambaro cya kapiteni Ndikumana Katawuti, ubundi hinjiramo Muvunyi Fils.

amavubi44

Muri iyi minota habayeho gusimbuza cyane ku ruhande rw'Amavubi,Kamana Bokota Labama nawe aha umwanya Bagumaho Hamissi, Mutarambirwa Djabil nawe aha umwanya Kayihura Youssuf Chami, Ku rundi ruhande Muhamudou Mossi wari winjiye asimbuye Nkunzingoma Ramadhan yarimo akora udushya mu izamu twashimishaga abafana nk'uko yabigenzaga mu myaka yashize.

Nyuma yuko Karekezi na Katatuti bari bamaze kuva mu kibuga, u Rwanda watangiye gusatirwa kuko nibwo Uganda yatangiye kubona ama-Coufranc menshi ariko abakinnyi barimo Hategekimana Bonaventure Gangi bakomeza kuryama ku bitego bitanu byari bimaze kwinjira mu izamu rya Uganda.

Karekezi Olivier

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego cya Karekezi Olivier wari kapiteni

Amavubi

Abakinnyi b'Amavuvi bicaye ku ntebe y'abasimbura

Nyuma y'iminota micye cyane hakomeje kunyuranyurana ama-coup franc, Vicent Kayizi yaboneye Uganda igitego cya gatatu ku munota wa 82' w'umukino.Mu minota yakurikiye kugeza ku munota wa nyuma w'umukino ari ibitego bitanu (5) by'u Rwanda kuri bitatu(3) bya Uganda.

muhamoud mossi

Uwahoze ari mu izamu ry'u Rwanda Mouhamud Mossi (18)

ABED

Said Abed Makassi yishimira igitego






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • football8 years ago
    aba basaza se babura kubatesha agaciro babambura ubwenegihugu aho babifashishije ngo bubake umupira w'urwanda bakazana urubyiruko rw'abazungu ruza gutetera mu rwanda ruhembwa akayabo ntanicyo rutugezaho
  • 8 years ago
    Wawouuuuu ndishimye cyane Peeeeeeeeeeeeeeeeeee ubundi iyi niyo kipe y'U Rwanda yibihe byoseeeeeeeeeee uwayigarura nubundi ikazajya iba ariyo ikina wenda nagaruka kubibuga. You are truly legends men
  • stan8 years ago
    mushobora kuba mugira amarangamutima. ntamuntu wakinnye neza nka bogota labama arko ntawe mwavuze ngo munamwerekane.. abasaza ni bogota na abedi.. ni impanga bakinana.. iyo bataba barimo biriya butanu ntabwo byarikuboneka.. banavuyemo ntagitego cyongeye kuboneka..





Inyarwanda BACKGROUND