Uwase Vanessa ni umukobwa wigeze gutorerwa kuba igisonga cya nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2015, muri iyi minsi uyu mukobwa yatandukanye n’umusore bakundanaga banatangaza ko basambanye. Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo uyu mukobwa yatangazaga ko kuba yasambanye n’umuhungu bakundanaga nta nka yaciye amabere.
Nyuma y’aya magambo abantu batandukanye bakomeje kwibaza niba uyu mukobwa ntazindi ngamba yafatirwa akamburwa ikamba ndetse n’izina “Miss” akaryamburwa burundu. Si ibintu byari byoroshye kugira byinshi wabona kuri iki kibazo cyane ko nta nyandiko zirimo amakosa ndetse n’ibihano ba nyampinga bafatirwa, nubwo amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya ari uko bihari.
Ni irihe kosa Uwase Vanessa yakoze? Gusambana cyangwa kwigamba ubusambanyi?
Uwase Vanessa uherutse kwigamba kuba yararyamanye na Olivis Mugabo
Byatangiye kwamamara mu itangazamakuru ubwo Mugabo Olivis yatangazaga ko yambariwe ukuri na Vanessa Uwase, ibintu abantu bafashe nk’ikimwaro kuri uyu mukobwa ariko bigafatwa nanone nk’igihuha igihe cyose nyiri ubwite yaba ntacyo abitangajeho, cyane ko usibye gushingira ku byanditswe n’umusore bakundanaga ntayindi gihamya yari ihari.
Ubusanzwe ubusambanyi ni icyaha imbere y’Imana, ni nayo mpamvu ari ikintu gikorerwa ahihishe ndetse na nyuma yo kubikora ntihakagombye kugira umenya ibyabereye iyo mu mbere. Ibyo rero bihabanye n’ibyabaye kuri Vanessa Uwase ndetse na Mugabo Olivis kuko nyuma yo gusambana batangiye kubyigamba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo uyu mukobwa yatangarizaga kimwe mu bitangazamakuru (Izubarirashe) ko nta nka yaciye amabere kuba yararyamanye n’umuhungu bakundanaga, anongeraho ko umukobwa w’isugi ariwe wenyine wamuseka, amagambo yafashwe nko kwigamba ubusambanyi. Vanessa yagize ati:
Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese yari umusore w’inshuti yanjye dukundana (boyfriend). Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugira ngo nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa na none ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere ku buryo abantu babigaya ngo bancireho iteka.(..)
Akimara kuvuga ayo magambo benshi bahise bahanga amaso abashinzwe gutegura igikorwa cya Miss Rwanda kimwe na Minispoc ngo harebwe niba uyu mukobwa ukomeje guhesha isura mbi umukobwa w’umunyarwandakazi nta bihano yafatirwa birimo no gusubiza ikamba huti huti, agakurirwaho n’izina “Miss” nka title yari afite.
Ntibishoboka ko Uwase Vanessa yakwamburwa ikamba kuko ntaryo afite
Nkuko bizwi Uwase Vanessa ni umukobwa wigeze kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, nyuma ye haje gutorwa undi Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 bituma na Vanessa atanga ikamba yari yambitswe ariha igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016. Kuba yaratanze ikamba akarishyikiriza uwamusimbuye bihamya ko adashobora kwamburwa ikamba kuko ntaniryo afite.
Usibye kutamburwa ikamba mu Rwanda biragoye ko uyu mukobwa yakurikiranwa n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda kuko iyo basinyana amasezerano akubiyemo uburyo bagomba kwitwararika, basinyana amasezerano y’umwaka umwe bivuga ko bitakunda ko abategura iri rushanwa ndetse na Minispoc bagira igihano icyo aricyo cyose bafatira uyu mukobwa .
Uwase Vanessa ntabwo yigeze aba Miss ahubwo yabaye First Run Up , nta kamba yakwamburwa kuko ntaniryo agifite
Ikosa riri mu myumvire y’abanyarwanda bamufata uko atari bakanamwitirira icyo ataricyo
Uwase Vanessa abantu benshi bakunze kumwibeshyaho ko yaba ari Nyampinga hagendewe ku kumwita Miss mu gihe nyamara ari uwahoze ari igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, ibi bikuraho ibyo yitirirwaga birimo kuba yitwaga Miss Uwase Vanesa mu ndimi z’amahanga ahubwo akaba yakwitwa First Run Up wa Miss Rwanda 2015.
Uku kwibeshya ko uyu mukobwa yaba ari Miss Vanessa Uwase ni kimwe mu byatumye abantu bakeka ko uyu mukobwa yakwamburwa n’iri zina akaba umuntu usanzwe ndetse akamburwa n’ishema yahawe ubwo yabaga igisonga cya nyampinga w’u Rwanda 2015.
Ese ko kumwambura ikamba bidashoboka kuko ntaryo agira, ni iki gikwiye gukurikiraho?
Nyuma yo gusanga uyu mukobwa atakwamburwa ikamba kuko nta niryo afite cyangwa ngo yamburwe izina rya Miss kuko n'ubundi ntaryo yigeze, igikwiye gukurikiraho gikubiye mu magambo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yigeze kuvugira mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yagarukaga ku myitwarire y’urubyiruko muri rusange, aha nyakubahwa minisitiri yatangaje ko hari ibyo urubyiruko rukora utabasha guhanira ahubwo yemeza ko nk’abantu niba umuntu yitwaye nabi muri sosiyete bakagombye kumugaya kumugaragaro akanengwa ndetse agafatwa nk’ikigwari.
Kwitwara nabi , Kwigamba ubusambanyi mu itangazamakuru no kugaragaza ko ntacyo bimubwiye ni kimwe mu byagaragaje imbaraga nke z’uyu mukobwa wamamaye ubwo yabaga igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda, bivuze ko niba hagendewe ku byo nyakubahwa minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yavuze, ikigiye gukurikiraho kubera imyitwarire y’uyu mukobwa ari ukugawa k’umugaragaro akanengwa imyitwarire ye itari myiza muri sosiyete nyarwanda.
Ni izihe ngaruka ibi byagira igihe uyu mukobwa yaba atanenzwe k’umugaragaro?
Igihe cyose ibi byaba bidakozwe hakomezwa kugaragara ya sura mbi ifitwe na Miss Rwanda ko hajyamo abakobwa b’ibirara cyane ko mbere byavugwaga nta gihamya kuri ubu noneho haba hari gihamya hakibazwa uko umubyeyi yazongera kurekura umwana we ngo yitabire aya marushanwa yumva ibiyaberamo cyangwa ibikorwa n'ababa bitabiriye bakanatsindira aya marushanwa.
Iyi myumvire yaba yigaruriye imitima y’abanyarwanda hibazwa niba itaba igiye kwinjira no mu babyeyi bohereza abana muri aya marushanwa ya Miss Rwanda ku buryo byabatera kumva ko nta nyungu iri muri iri rushanwa uretse kwadukana imico mibi byanatuma ababyeyi batekereza kutazongera kohereza abana babo muri aya marushanwa ukundi bityo bigatuma umubare w’abakobwa bitabira aya marushanwa ugabanuka cyane.
Ni iki MINISPOC ivuga kuri ibi Vanessa Uwase yakoze?
Ku ruhande rwa Minisiteri y'Umuco na Siporo(Minispoc), umunyamakuru wa Inyarwanda.com yavuganye na Bwana Mutangana Steven directeur w’umuco muri MInispoc, adutangariza ko atazi neza ibyo uyu mukobwa yavuze ariko ko nyuma y’uko bazabyigaho bagasanga afite amakosa igishoboka bakora ari ukuganira bakareba aho byapfiriye bagakosora ndetse ko atazi neza ko hari ibihano uyu mukobwa yafatirwa asaba umunyamakuru kubaza abasanzwe bategura iri rushanwa cyane ko aribo bagirana amasezerano n’aba bakobwa.
Gusa Mutangana atangaza ko basanze yararengereye akangiza indangagaciro z’umunyarwandakazi ashobora kuzanengwa akagawa gusa ahamya ko ari ibintu byo kubanza kwigaho bitonze.
TANGA IGITECYEREZO