RFL
Kigali

Mani Martin agiye gukora ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi mu kumurika Album imaze imyaka 3

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:20/06/2016 12:00
0


Nyuma y’uko umuhanzi Mani Martin atangaje ko ari gutegura umuzingo we (Album)mushya, imyaka itatu ikaba ishize benshi amaso yaraheze mu kirere,mu mpera za Kamena uyu mwaka araba yatangiye kuyimenyekanisha akora ibitaramo hirya no hino ku isi.



Ni nyuma yo gushyira ahagaragara Album ze zirimo “Intero y’Amahoro” na “My Destiny”. Mu kiganiro na Inyarwanda.com,Mani Martin yemeje ko Album ye nshya yitwa “Afro” imaze imyaka itatu iri muri studio magingo aya yaramaze kurangira bityo mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2016 akaba yitegura kuyimurika .

“Afro”,iyi  Album  Mani Martin yemeza ko ikubiyemo indirimbo zibanda ku muco nyafurika ikaba yarakozwe n’icyamamare mu gutunganya muzika ukomoka mu gihugu cya Congo (Kinshasa). Mani Martin umaze kwigaragaza ku rwego rw’isi ku bw’ubuhanga bwe mu kuririmba,yemeza iyi alubumu agiye kumurika, yamaze gutunganywa ndetse akaba yitegura gutangira kuyimenyekanisha mu bitaramo bikomeye azakora hirya no hino mu Rwanda no hanze.

lllll

Aganira na Inyarwanda.com,yagize ati:”Ni koko imyaka itatu yari yihiritse ntangaje ko nitegura kumurika Album yanjye nshya. Iyi Album yarangiye kandi nditegura kuyimurika mu mpera z’uku kwezi.”

Imurikwa ry’iyi Album,rizakorwa mu byiciro bisa nk’agashya mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Mani Martin yemeza ko mu kuyimurika bitangizwa n’ibiganiro bitandukanye azakora ku maradiyo yo mu karere nka Uganda,Tanzania,Kenya n’u Rwanda,hazakurikirwaho ibitaramo hirya no hino ku isi.

Kanda hano urebe indirimbo ye nshya same room

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND