RFL
Kigali

Bamwe mu bahanzi ngo baba bahabwa akato nyuma yo kwakwa ruswa (Giti) bakifata

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:20/06/2016 9:55
0


Numa y’igihe kinini bivugwa ariko hakabura gihamya, kuri iki cyumweru dusoje mu kiganiro n’itangazamakuru abahanzi n’abatunganya muzika bemeje ko hari bimwe mu bitangazamakuru binaniza abahanzi bibaka ruswa batayitanga bikarangira bahawe akato.



Ni mu nama yahuzaga abahanzi nyarwanda n’abaturutse Tanzania na Malawi “Music Rights in Africa”,iyi nama yigaga ku bibazo byugarije muzika nyarwanda ndetse abahanzi bagahabwa umwanya wo kugaragaza imbogaizi bahura nazo,icyagarutsweho cyane mu bibazo bizonze muzika nyarwanda ni ruswa(Giti) bimwe mu bitangazamakuru ngo byaka abahanzi hagira abanga kuyitanga bikabagiraho ingaruka yo guhabwa akato.

Producer Nicolas uzwi mu gutunganya muzika, aganira na Inyarwanda.com, yemeje ko bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda byaka abahanzi ruswa(Giti) hagira uwihagararaho ntayitange bikaba intandaroro yo guhabwa akato.

Ati " Ibi mvuga njye bimaze kumbaho inshuro nyinshi, akenshi nshyamirana n’abanyamakuru bansaba ruswa ngo bakunde bamenyekanishe indirimbo zanjye. Ibi ntibyari bikwiye kuko itangazamakuru n’abahanzi buzuzanya, hagize ikibura nkeka ko hari uruhande rwahababarira.”

Uretse  ibi byemezwa na producer Nicolas, n’ubundi byemejwe n’abandi bahanzi nka Danny Vumbi we ndetse washimangiye ko usanga rimwe na rimwe bimwe mu  bitangazamakuru biba bishaka ko umuhanzi yaba ahora abiramya ngo bikunde bakorane.

Ati: “ Ni koko ruswa zo turazakwa da ngo indirimbo zacu zikunde zicurangwe, bikaba akarusho kuko hari noneho n’abamara guhabwa iyi ruswa bagashaka ko dukomeza no kubaramya.”

mmmm

Abahanzi barashinja bimwe mu bitangazamakuru kubaka ruswa(Giti)

Ntirenganya Gentil Gedeon, umwe mu banyamakuru bakora kuri radio, aganira na Inyarwanda.com yahakanye amakuru atangazwa n’aba bahanzi we yemeza ko ruswa itakwa n’ibitangazamakuru ahubwo yakwa n’abanyamakuru bakorana bya hafi n’abahanzi.

Ati ”Njye sinemerana n’abahanzi bashinja itangazamakuru kwaka ruswa, ahubwo bakwa ruswa n’abanyamakuru basanzwe bakorana bya hafi.”  Twabibutsa ko  mu bushakashatsi  bwakozwe  n’umuryango utegamiye kuri Leta urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency ​I​nternational-Rwanda (TI-R) mu mpera z’umwaka wa 2015 u​reba uko ruswa ihagaze mu Itangazamakuru ry’u Rwanda.

Ubu bushak​a​shatsi bugaragaraza ko abakora itangazamakuru ubwabo bemeza ko ruswa y’amafaranga (66%) ariyo yiganza cyane mu mwuga wabo, igakurikirwa n’icyenewabo (60 ikimenyane (54%), ruswa ishingiye ku gitsina (43%) no guhabwa impano (39%) .

Abakorana n’itangazamakuru biswe abafatanyabikorwa b’itangazamakuru, bemeje ko ruswa y’amafaranga ari ​yo​ yamunze itangazamakuru (72%) igakurikirwa n’icyenewabo (61%) ruswa ishingiye ku gitsina (49%) ikimenyane (48%), no guhabwa impano (35%).

Nyuma yo kugaragaza ibi byose T​I​-R, yasabye Leta gufata ingamba zo gukumira iyi ruswa mu Itangazamakuru kuko nikomeza, bifite ingaruka nini ku gihugu, yaba ku bukungu no kugeza amakuru ku banyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND