Rayon Sports yatsinze itababariye ikipe ya Miroplast FC ibitego 8-0 mu mukino wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro mu gihe Kiyovu Sports yo yakomeje inyagiye Intare FC ibitego 7-0 birimo bitandatu byinjijwe na Lomami Andre.
Hari mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’amahoro aho Rayon Sports yakinaga na Miroplast FC yo mu cyiciro cya kabiri ku kibuga cyo ku Kicukiro.
Umutoza wa Rayon Sports yari yakoze impinduka nyinshi mu ikipe isanzwe ibanzamo dore ko kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame atagaragaraga mu bakinnyi 18 ndetse myugariro Munezero Fiston akaba yari ku ntebe y’abasimbura mu gihe inyuma ku ruhande rw’iburyo hakinaga D’amour na we udakunze kubanza mu kibuga.
Nshuti Dominique Savio ntiyakinnye uyu mukino mu gihe Jabel Manishimwe yari ku ntebe y'abasimbura icyakora Nsengiyumva Moustapha na we udakunze kubona umwanya ubanzamo na we yabanje mu kibuga. Myugariro Tubane James akaba ari we wari uyoboye bagenzi be mu kibuga nka kapiteni.
Tubane James ni we wari kapiteni muri uyu mukino
Ikipe ya Miroplast yatangiye isa n’iyihagararaho itemerera ba rutahizamu ba Rayon Sports kugera imbere y’izamu ryayo ndetse ubona ihanahana neza mu kibuga hagati.
Kwihagararaho kwa Miroplast FC ntikwamaze igihe dore ko nyuma y’amashoti menshi bateye mu izamu ryayo rutahizamu wa Rayon Sports Davis Kasirye yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 13.
Rayon Sports yakomeje gusatira maze ku munota wa 18 Ismaila Diarra wakomezaga kuzonga ba myugariro ba Miroplast atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Miroplast FC.
Ku munota wa 35 Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyinjijwe na Ismaila Diarra nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Davis Kasirye maze umunyezamu akaruka umupira bigatuma Ismaila Diarra asongamo kikaba igitego cya gatatu. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite ibitego bitatu ku busa bwa Miroplast FC.
Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 49, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Irambona Eric maze Davis Kasirye ayinjiza neza kiba igitego cya kane mu gihe igitego cya gatanu cyinjiye ku munota wa 58 gitsinzwe na Kanamugire Moses myugariro wari winjiye asimbuye Imanishimwe Emmanuel.
Rayon Sports yatsinze igitego cyayo cya 6 ku munota wa 69 nyuma y’aho Davis Kasirye acengeye ba myugariro ba Miroplast agaha Ismaila Diarra umupira mwiza na we agatsinda igitego bitamugoye.
Ismaila Diarra yatsindiye Rayon Sports igitego cya karindwi muri uwo mukino ku munota wa 78 nyuma yo gucenga ba myugariro ba Miroplast agasigarana n’umunyezamu na we akamucenga maze agatsinda igitego cyiza cyari icya kane cye muri uwo mukino.
Igitego cya munani cya Rayon Sports cyagiyemo ku munota wa 87 ubwo myugariro wa Miroplast FC yitsindaga n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Muhire Kevin ku ruhande rw’imbere ibumoso.
Ismaila Diarra (wa mbere uhereye ibumoso) yatsinze ibitego bine mu gihe Davis Kasirye (wa mbere uhereye iburyo) yatsinze ibitego bibiri wenyine muri uyu mukino
APR FC yakomeje muri 1/8 nyuma yo gutsinda United Stars ibitego 2-0 mu gihe Police FC ifite iki gikombe yo yakomeje nyuma yo kunyagira Rugende ibitego 6-0 mu gihe Kiyovu Sports yo yatsinze itababariye Intare FC ibitego 7-0 ndetse na Mukura yatsinze Vision FC ibitego 2-1.
Izindi kipe zakomeje harimo AS Kigali yakomeje nyuma yo gutsinda Vision Jeunesse Nouvelle ibitego 2-0, Isonga yatsinze Etoile de l’Est ibitego 2-0 , Gicumbi FC yatsinze Pepiniere FC ibitego 2-1 Espoir FC yatsinze Gasabo United ibitego 4-1, Ettincelles yatsinze Hope FC ibitego 2-1 ndetse na Bugesera FC yatsinze Kirehe FC ibitego 4-1.
Mu yindi mikino, Marines FC yasezereye Interforce iyitsinze igitego 1-0, Sunrise isezerera SEC Academy iyitsinze ibitego 4-1, AS Muhanga yatsinze Esperence SK ibitego 2-0 mu gihe Amagaju ndetse na La Jeunesse zakomeje zidakinnye nyuma y’aho Rwamagana City na Musanze FC byagombaga gukina zisezereye mu gikombe cy’amahoro kubera impamvu z’amikoro make.
Uko amakipe azahura muri 1/8
Imikino ya 1/8 iteganyijwe kuba ku itariki ya 22 Kamena 2016 mu gihe iya ¼ izaba ku ya 25 Kamena mu gihe umukino ubanza wa ½ uzaba ku itariki ya 28 Kamena 2016 na ho uwo kwishyura ukaba ku ya 1 Nyakanga 2016 mu gihe uwa nyuma uzaba nk’ibisanzwe ku itariki ya 4 Nyakanga 2016.
Amafoto/ Luqman Mahoro
TANGA IGITECYEREZO