Producer LickLick wamenyekanye mu mwuga wo gutunganya umuziki ubu uherereye muri Amerika, birangiye murumuna we Twibanire Benjamin Bucura mu muryango we amusigiye igifunguzo cy’ubuseribateri.
Twibanire Benjamin Bucura mu muryango wa Lick Lick yasigiye mu kuru we igifunguzo cy’ubuseribateri ,yashyingiwe na Musabamahoro Clarisse kuri uyu wa Gatandatu, ibi byishimo bikaba byatashywe ho muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Bucura wa Lick Lick yashyingiwe
Lick Lick ubarizwa muri Leta z’unze ubumwe za Amerika,asigiwe igifunguzo cy’ubuseribateri na Bucurwa mu muryango we nyuma y’uko avuzweho kubyara hanze abana, igitangaje akaba ntan’igitekerezo cyo kugira uwo ashyira mu rugo afite vuba.
Inyarwanda.cm twifashishije ikoranabuhanga twagerageje kuvugisha Producer Lick Lick ngo adutangarize igihe ateganya gusezerera ubuseribateri n’uwo azasigira iki gifunguzo ntibyadukundira,gusa turacyakomeza kubibakurikiranira muzabigezwaho ubutaha.
Producer Lick Lick
Akenshi usanga ibyamamare cyane mu bagira aho bahurira na muzika badakunda kugaragaza abakunzi babo cyangwa ngo bakore ubukwe,rimwe na rimwe bagahengera havutse impamvu nko guterana inda bigatuma bashyingirwa ariko batari babiteguye.
TANGA IGITECYEREZO