RFL
Kigali

Itsinda ry’Active Group mu nzira z’ubuhanuzi

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:18/06/2016 14:25
0


Uko iminsi yicuma niko usanga abenshi mu bahanzi nyarwanda bahanga indirimbo rimwe na rimwe zigaragaza ibiriho cyangwa se ibizabaho,mu ndirimbo “Online love” abasore bagize itsinda Active group itunga intoki inkundo zo kuri interineti biheruka kuba kuri Nyampinga Kundwa Doriane.



Ubu butumwa bwumvikana mu ndirimbo  “Online love”,butunga agatoki inkundu zikorerwa kuri Internet buza bwunganira amarorerwa Nyampinga w’u Rwanda  ucyuye igihe Kundwa Doriane  aheruka guhura nayo  bamwe bati aba basore baba bari mu nzira z’ubuhanuzi.

Dore ihuriro  y’ibyabaye kuri Kundwa Doriane n’ubutumwa buri muri “Online Love”

Miss Kundwa Doriane amaze iminsi ajya ku cyicaro cy’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda [CID] aho yatanze ikirego ngo bamufashe guta muri yombi umukobwa wamwiyitiriye akarya amafaranga y’umusore uba hanze y’igihugu n’ibindi bikorwa by’ubutekamutwe yakoreye abantu.

mmm

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kundwa yasobanuye ko uyu muntu yateretanye n’umusore binyuze kuri Facebook, ngo yohererezaga umukunzi we amafoto y’uyu Nyampinga undi na we agakaza umurego mu gutera imitoma yizeye ko ari gutereta umwari w’uburanga.

Uyu mukobwa wateretanye mu izina rya Kundwa Doriane ngo yakundanye n’uyu musore uba hanze y’u Rwanda mu gihe kigera ku mezi atatu ndetse yari ageze ku rwego rwo gutangira kumwoherereza amafaranga.

Mu gihe bamaze bakundana ngo bagiranaga amakimbirane ya hato na hato bakabura uko bayakemura ku bw’itera iri hagati yabo gusa icyasembuye byose ngo ni umunsi umusore yoherereje uyu mukobwa amadolari yo kwifashisha ku isabukuru y’amavuko, undi amaze gucakira ifaranga ahita ablocka [block] umukunzi we haba kuri Facebook n’izindi nzira bavuganiragamo.

kk

Umusore abuze uko avugana n’inkumi yateretaga, ngo yashakishije inzira zose yazagera ku nshuti ze zikongera kubahuze, umunsi umwe abona inshuti ya Kundwa Doriane ishyize ifoto ye kuri Facebook imwifuriza isabukuru nziza, undi abibonye akubitwa n’inkuba.

jj

Miss Kundwa Doriane uheruka kwitiranwa hagamijwe amaronko

Izi nkundo zo kuri interineti zidasiba ndetse rimwe na rimwe zikagira ingaruka,”Online love” ntitunga agatoki  gusa Kundwa Doriane  kuko  uwitwa Twahirwa Bruce  mu kiganiro na Inyarwanda.com,yemeje ko ibi nawe byamubayeho asaba urukundo umukobwa witwa Ihogoza Sandrine yemeza ko  yari yamukundiye ubwiza budasanzwe yamubonanaga ,akamubwira ko atuye Rubavu bigera n’aho yamwohererezaga impano zitandukanye ariko igitangaje birabgira asanze ari umusore.

 

 

Ati: Kabisa ibi mvuga s’ikinamico n’imyambayeho.Nakundanye n’umukobwa hafi amezi 6 ambwira ko yiga i Rubavu akaba  yiga muri RTUC, uko iminsi yicuma niko urukundo rwacu rwiyongeraga ndetse nkamwoherereza impano zidasiba. Igitangaje nyuma naje kumukurikirana  mvumbura ko ari umusore wiyita Ihogoza Sandrine ndetse udatuye Rubavu ahubwo wibera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.”

Mu kiganiro na Active Group,aba basore  batangarije Inyarwanda.com ko batekereje iyi ndirimbo  nyuma yo kumva akarengane abenshi bahura nako ku bw’izi nkundo zidafatika zo kuri interineti  bemeza ko “Online love”  bayiririmbye bagamije kuburira urubyiruko.

Kanda hano wumve indirimbo Online love ya Active group

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND