Iyo urebye usanga abanyarwanda benshi badakunze kugira amatsiko yo gutembera no kumenya ibice bitandukanye by’igihugu kugira ngo bamenye ibibera ahandi, ni muri urwo rwego inyarwanda.com yakugereye I Karongi kugira ngo urebe imisozi myiza iherereye mu duce tw’icyaro tw’aka karere.
Akarere ka Karongi kabarizwamo imisozi ibarizwa muri Crete Congo Nil, imisozi miremire cyane kandi igaragara neza, ariko ugasanga aho iherereye ari mu duce tudakunze kugerwamo n’abantu batari abavukayo cyangwa bahakorera. Umwe mu basaza twahuye utuye ahitwa mu Gasenyi yagize ati “bavuga ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi ariko njye mbona iri hano ku Kibuye gusa irenga igihumbi!” Twarakugendeye rero dufata amafoto akwereka isura y’iyo misozi.
TANGA IGITECYEREZO