RFL
Kigali

Kigali-Byari imyishimo n’umunezero mu ijoro ryo kwibuka 2PAC

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:17/06/2016 15:04
0


Igitaramo ngarukamwaka mu kwibuka nyakwigendera icyamamare mu kuririmba Tupac Amaru Shaku,cyabereye Quelque part mu mujyi wa Kigali, cyaranzwe n’udushya twinshi turimo imbyino ndetse no kurya no kunywa.



Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri z’ijoro,cyari kitabiriwe n’abatari bake mu rubyiruko ndetse n’ibyamamare bitandukanye. Ukigera ahaberaga iki gitaramo watungurwaga n’imidiho y’ingoma ndetse n’urusaku rw’ababyinnyi dore ko buri wese yabyinaga ntakwitangira.

Inyarwanda.com mu kiganiro n’abari bitabiriye iki gitaramo ndetse byagaragaraga ko bahimbawe,bemeje ko nta gitera umunezero nko kwibuka umuntu waranzwe n’ubutwari agihumeka uw’abazima,ibi ngo niyo mpamvu bishyira hamwe bagafatanya kwibuka 2Pac.

hh

Byari ibyishimo bidasanzwe

Uwitwa Chagua ugira uruhare rukomeye mu gutegura ibirori byo kwibuka Tupac yatangarije Inyarwanda.com ko kwibuka nyakwigendera bitavuze kwirara mu bikorwa by’urugomo no kwishora mu biyobyabwenge ahubwo ngo ni ukumuha icyubahiro cye. Ati:”Iki gikorwa gitegurwa mu rwego rwo kwibuka ubutwari bwa Tupac bikaduha intambwe yo gukorana imbaraga tumwigana ibyiza yasize birimo guca akarengane.”

Uwitwa Baradol umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo akarusho yambaye imyambaro igaragaraho ifoto ya Tupac, yemeje ko guterana nk’urubyiruko bibuka Tupac atari uguta umwanya cyangwa guhugira mu bidafite akamaro. Ati: “Man kuba duteraniye hano bigaragaza urukundo n’agaciro duhereza Tupac kandi Imana imuhe iruhuko ridashira.”

jjj

N'abakobwa bahagaragaye mu gitaramo cyo kwibuka 2PAC

Dore incamake y’ubuzima bwa 2PAC nuko yitabye Imana

Tupac Amaru Shakur  cyangwa 2Pac cyangwa Pac cyangwa se Makaveli yavutse ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka w’1971 avukira Harlem mu gace ka Manhattan muri New York. Akomoka muri Afeni Shakur na Billy Garland. Nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga ngo amazina ya 2Pac nyakuri ni "Lesane Parish Crooks, yaje guhindurwa kuko ngo nyina yatinyaga ko abanzi be bazagirira umwana we nabi dore ko yari anafitanye ibibazo na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Billy Garland ari na we Se wa 2Pac akajya kubana na Mutulu Shakur ni bwo ngo amazina ya 2Pac yahinduwe.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Nzeri mu mwaka w1996,  2Pac yari yagiye kureba imikino ya box muri Las Vegas. Nyuma yo kuhava we n’umurinzi we bagiye banyura ahantu hatandukanye mu tubari, bageze ahantu mu nzira bahuye n’imodoka yari irimo abagore babiri bavugana na 2Pac ari mu kirahure cy’imodoka bavugana ko bajya mu kabyiniro. Bari mu nzira baje guhura n’uwari fiancée wa 2Pac icyo gihe  Kidada Jones ahita abwira umurinzi we ngo berekeze aho uwo mukobwa yaganaga ngo inyuma yabo bahabonaga imodoka batazi nyirayo.

nn

Uzwi ku izina rya Chaguwa ndetse ubitegura yari yambaye nka Tupac

Bamaze kugera mu kabyiniro harashwe amasasu yafashe 2Pac ahita ajyanwa mu bitaro. Nyuma yo kugerayo umwe mu nshuti ze yatanze amakuru avugako ngo abicanyi bari bihereje abantu bababwira ngo barase kuri 2Pac.

kk

Nyuma y’iminsi itandatu ari mu bitaro ku tariki ya 13 Nzeri 1996  saa kumi n’iminota itatu z’umugoroba ni bwo 2Pac yitabye Imana bavuga ko yishwe no kuvira imbere, abaganga bagerageje kuba bamugarura ariko biranga kuko ngo umutma we n’imyanya y’ubuhumekero yari yarangijwe n’amasasu menshi yarashwe.

kkk

Umubiri wa 2Pac waratwitswe, bimwe mu bisigazwa bye abagize itsinda ryari inshuti ze kuva kera babivanga na Marijuana bakajya babinywa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND