RFL
Kigali

PGGSS6: Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki rukambikana abahanzi bose berekeje i Ngoma

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:17/06/2016 14:52
0


Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo rwambikane, abahanzi bose uko ari icumi bari mu irushanwa rya PGGSS6 berekeje mu karere ka Ngoma,ku gica munsi cy'uyu wa 17 Kamena 2016 mu rwego rwo kwitegura bihagije.



Iri rushanwa abahanzi bamaze kwigaragaza mu bitaramo 3 ndetse buri wese agashimwa ku buhanga no gushimisha abitabiriye irushanwa,kuri uyu wa Gatandatu ruraba rwambikanye hagati yabo mu gitaramo  kizabera Ngoma.

Kugeza ubu muri iri rushanwa biragoranye kumenya uhiga abandi dore ko n’iyo ubaza abarikurikirana bakubwira ko hakiri kare ngo hamenyekane uhabwa amahirwe mu kwegukana intsinzi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Danny Nanone yemeje ko bahagurutse berekeza i Ngoma aho ejo bazaba bahatanira ndetse banasusurutsa abahatuye. Ati:”Turi mu modoka twerekeza Ngoma mu mwiteguro yo gususurutsa abakunzi ba muzika bahatuye.”

kk

Abo nibo bahanzi bari guhatana muri iri rushanwa

Tugerageje kuvugisha buri muhanzi ngo tumenye uko ubuzima bwe buhagaze n’imyiteguro ye ntibyadukundiye kuko bari mu modoka kandi bihuta. Gusa mu biganiro bimaze iminsi bitangwa n'aba bahanzi na cyane ko twabakurikiranaga mu myitozo yabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi, bigaragara ko imyiteguro yarangiye ubu igisigaye akaba ari ugususurutsa abatuye i Ngoma ibyuya bigashoka.

Ngoma ni kamwe mu turere  tugize u Rwanda dushyigikira muzika bikagaragarira mu kwitabira ibitaramo dore ko yaba umukuru n’umwana baba barukereye muri iri rushanwa bikaba akarusho ku bushyuhe bwaho kubyina no kuririmba byahura, umukungugu ugatumuka.

kk

Igitaramo giheruka Nyamirambo cyaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe

Twabibutsa ko iri rushanwa riri  mu gice cya kabiri cya Live. Nyuma ya Ngoma bakazakomereza i Huye,Musanze na Rubavu rikazasorezwa i Kigali tariki 13/8/2016.

REBA HANO UKO ABAHANZI BOSE BARIRIMBYE MURI PGGSS6 I GICUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND