Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yongereye amahirwe yo gukomeza muri 1/8 nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Wales ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2016.
Ikipe ya Wales ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe kuri 'coup franc' nziza na Gareth Bale ku munota wa 42 byatumye amakipe yombi ajya mu kiruhuko cy’igice cya mbere ari igitego kimwe cya Wales ku busa bw’u Bwongereza.
Gareth Bale yateye coup franc iruhukira mu nshundura
Gareth Bale yishimira igitego cya kabiri yari atsindiye Wales muri Euro 2016
Abakinnyi ba Wales bishimira igitego cyabahesheje gusoza igice cya mbere bayoboye umukino
Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 56 gitsinzwe na Jammie Vardy mu gihe icy’intsinzi cyatsinzwe na Daniel Sturridge ku munota wa 90 w’umukino.
Jamie Vardy yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye u Bwongereza
Daniel Sturridge ysishimira igitego cy'intsinzi yatsindiye u Bwongereza mu minota ya nyuma
Nkuko asanzwe abigenza iyo yishimira igitego
Abakinnyi b'u Bwongereza bishimye cyane gutsinda Wales bafata nk'umukeba ukomeye kurusha izindi muri Euro 2016
Aaron Ramsey ukinira Arsenal mu gahinda gakomeye nyuma yo gutsindwa n'u Bwongereza
Gareth Bale watsindiye Wales igitego ashimira abafana b'ikipe y'igihugu cye
Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ni yo iyoboye itsinda B n’amanota ikaba ikurikirwa na Slovakia iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 3, Wales ikaza ku mwanya wa 3 na yo n’amanota 3 mu gihe u Burusiya ari ubwa nyuma mu itsinda n’inota rimwe.
TANGA IGITECYEREZO