Nyuma y’uko umuraperi Riderman ashyize ahagaragara indirimbo “Gooms” iri mu njyana ya Reggea,kuri ubu mu mashusho yayo yashyize hanze hagaragaramo udushya twinshi aho agaragara afata icyemezo gikarishye cyo kwirukana umukunzi we akavuga ko amarangamutima atabuza umurasita gufata icyemezo.
Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw'icyongereza n'ikinyarwanda, yateje impaka ndende ubwo yajyaga ahagaragara bamwe bemeza ko ari ikosora abandi ariko bavuga ko batangazwa n’uko Riderman yaba yatangiye gusezerera Hip Hop akerekeza mu njyana ya Reggae.
Amashusho (Video) y’iyi ndirimbo igaragaramo udushya twinshi turimo no kwihaniza umwana w’umukobwa. Ikindi umuntu yavuga kuri Papa Eltad (umuraperi Riderman) ni uko yitegura kumurika umuzingo we mushya(Album) tukazagaruka kuri iyi nkuru mu minsi iri imbere.
Kanda hano wirebere amashusho y'indirimbo "Gooms"
TANGA IGITECYEREZO