RFL
Kigali

Bamwe mu bahanzi nyarwanda baba batangiza imishinga ya baringa nk’agakingirizo

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:16/06/2016 14:52
1


Akenshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda humvikana inkuru z’abahanzi bemeza ko batangije imishinga ariko wakurikirana aho ikorera n’uko ihagaze bikagushobera,ibi nibyo benshi baheraho bemeza ko bamwe mu bahanzi batangiza iyo mishinga ya baringa hagamijwe kongera kwigarura imitima y’abakunzi babo.



Iyo uganira n’abakunzi ba muzika nyarwanda bakurondorera imishinga itandukanye yagiye yemezwa n’abahanzi ndetse bagakangurira abakunzi babo kubagana ngo uretse gusabanira kuri muzika ahubwo babazaniye n’ibikorwa byabo mu rwego rwo kurushaho gusabana.

Inyarwanda.com mu kiganiro n’abakunzi ba muzika,hatanzwe urugero rw’imwe mu mishinga yatangajwe na bamwe mu bahanzi mu mpera z’umwaka ushize  ndetse no muri uyu mwaka ariko kugeza ubu ukaba utamenya irengero ryayo ariko bamwe mu bakunzi ba muzika bakemeza ko abo bahanzi baba barabakinishije.

Imwe muri iyo mishinga itangwaho urugero ni nk’umushinga w’ubudozi Young Grace yatangarije abakunzi be umwaka ushize  ndetse yemeza ko yatangije na gahunda yo guhugura abakobwa bagenzi be bazafatanya muri uwo mwuga.

Uyu mwuga Young Grace yawutangaje nyuma y’uko yari amaze igihe atakigaragaza cyane muri muzika hagira umubaza ibyo ahugiyemo akarya iminwa akitwaza uwo mushinga ariko igitangaje kugeza ubu nta makuru y’uyu mushinga akivugwa dore ko ubu ngo yaba yatangije undi wo gucuruza umwenda y’imbere(Amakariso).

hhh

Young Grace yatangije umushinga w'ubudozi ariko waburiwe irengero

bbb

Ubu noneho ngo yatangije umushinga w'imyambaro imyitirirwa

Hadaciye kabiri, umuraperi Danny Nanone wari amaze igihe atumvikana, yaje gutangaza ko ahugiye mu mushinga w’ikayi ndetse amurika kumugaragaro iyo kayi yari igamije gucuruzwa mu gihugu cyose abanyeshuri bakarushaho kumenya Danny Nanone uwo ari we.

mmm

Danny Nanone yatangije umushinga w'ikaye

Inyarwanda.com,tugendereye amasoko acuruza ibikoresho by’ishuri muri Kigali,iyi kayi dusanga ntayirimo akarusho twegereye abanyeshuri biga Camp Kigali mu mujyi wa Kigali  bemeza ko baheruka  bumva  uyu muhanzi atangiza uyu mushinga ariko ikaye ikba yaraburiwe irengero.

Balinda Assumpta umukunzi wa Young Grace aganira na Inyarwanda.com,yahakanye kuzongera gupfa kwizera ibivugwa n’amuhanzi. Ati:”Birababaje,ibinyoma by’abahanzi turabirambiwe rwose!Ikigaragara ni uko benshi batangiza iyi mishinga bagamije kongera kuvugwa no kwishimirwa n’abakunzi babo.”

Umwe mu bana biga muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali uririmba nka Danny Nanone,yahamirije Inyarwanda.com ko yababajwe no kutabona iyi kayi ku isoko. Ati:Njye mperuka kumva Danny Nanone kuri radio yemeza ko yashyize ku isoko ikayi iriho ifoto ye,ngeze mu rugo nabwiye mama ngo ampe amafaranga ngure iyo kayi ngeze ku isoko bambwira ko batarayibona. Nagerageje no kujya mu mujyi ndayibura.Ebana bajye bagerageza kuvugisha ukuri kabisa.

Uretse imishinga y’aba bahanzi,mu minsi ishize ubwo Jay Polly yamaraga iminsi atigaragaza yemeje ko ahugiye mu mushinga ujyanye no gushushanya (Arts) ndetse aza kuwumurikira abakunzi be gusa impungenge zikomeza kwiyongera benshi bibaza niba uwo mushinga atari agakingirizo nk’uko abandi babigenje.

bbb

Jay Polly nawe yatangije umushinga wo gushushanya

Iyo ugerageje kuganira n’aba bahanzi ubabaza ku by’iyi mishinga,bemeza ko itahagaze ariko bakiri kwegeranya ubushobozi ngo ikore ku rwego rushimishije dore ko rimwe na rimwe kubifatanya n’ubuhanzi bityo bikaba bidakunze kuborohera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hh7 years ago
    Huummmm byaba bibabaje kabisa!!!





Inyarwanda BACKGROUND