Abahanzi bose uko ari 10 bitabiriye irushanwa rya PGGSS 6 bitegura kwerekeza i Ngoma,umuhanzi Danny Vumbi we iyi nshuro ngo arabateganyiriza “Surprise” ni ukuvuga ibyiza bazibonera ari uko bahageze bagatungurwa nabyo.
Ni mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo abahanzi bose uko ari 10 berekeze mu karere ka Ngoma aho bazaba bagiye guhatanira itike yo kuzegukana intsinzi mu irushanwa rya PGGSS6.
Mu kiganiro Inyarwanda.com mu kumenya uko imyiteguro ihagaze n’udushya ateganyiriza abakunzi be,Danny Vumbi yadutangarije ko ubuzima bwe buhagaze neza ndetse ko imyiteguro yayisoje akaba ategereje umunsi wa nyuma ngo akore ibitangaza yateguriye abaturiye i Ngoma na “Surprise” nyinshi. Ati:
Nditeguye bihagije kandi ngamije gushimisha abakunzi banjye batuye i Ngoma. Nabateguriye “Surprise” idasanzwe,ahubwo banyitegure bihagije kuko iyi nshuro mfite byinshi bizabashimisha.”
Uretse Danny Vumbi kandi, n’abandi bahanzi bandi bari muri iri rushanwa biteguye kuzitabira iki gitaramo bakazifatanya n'abanya Ngoma bagataramana mu ndirimbo zabo zakunzwe n'abatari bacye.
Twabibutsa ko gushyigikira Danny Vumbi ari ukwandika 5 ukohereza kuri 4343.
REBA HANO DANNY VUMBI MU GITARAMO GIHERUKA I NYAMIRAMBO
TANGA IGITECYEREZO