Abantu 36 batawe muri yombi mu mujyi wa Lille nyuma y’imvururu zahuje abafana n’abapolisi bo mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016.
Igipolisi cy’u Bufaransa cyatangaje ko uretse abatawe muri yombi, abagera kuri 16 bajyanywe mu bitaro nyuma y’imvururu zatewe n’abafana bakomoka mu gihugu cy’u Bwongereza bari mu gihugu cy'u Bufaransa aho bitabiriye imikino ya Euro 2016 ikomeje kubera muri icyo gihugu.
BBC iravuga ko abapolisi bifashishije ibyuka biryana mu maso kugira ngo babashe gutatanya abafana bari biganjemo Abongereza bari mu mujyi wa Lille bategereje kureba umukino ikipe y’igihugu cyabo iza gukina n’iya Wales ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kamena 2016.
Abafana b’Abongereza ngo bahanganye n’abapolisi batera amacupa mu gihe abapolisi bakoreshaga ibyuka biryana mu maso bagerageza gutatanya aba bafana bari bariye karungu.
Hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso ngo abafana batatane
Abapolisi bahuye n'akazi gakomeye
Ni nyuma bamwe mu bafana bakomoka mu Bwongereza ndetse no mu Burusiya na bo baterewe muri yombi biturutse ku mvururu zakurikiye umukino wahuye u Burusiya n’u Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Marseilles.
Impamvu yaba yateye abafana b’Abongereza guhangana n’igipolisi cyo mu Bufaransa ntiramenyekana. Byabanje kwibazwa ko abafana b’Abongereza baba bari basagariwe n’Abarusiya bashakaga kubahohotera icyakora igipolisi cyasanze ntaho bihuriye.
Byitezwe ko hashobora kuba haba imvururu ku mukino uhuza u Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Wales, kimwe mu bihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.
Hagati aho, abafana batanu bafatiwe muri gariyamoshi yavaga i Londres mu Bongereza yerekeza mu mujyi wa Lille mu Bufaransa ubwo basangwaga basinze bikabije.
TANGA IGITECYEREZO