Uko iminsi yicuma niko usanga benshi mu bahanzi nyarwanda bari bashoboye ndetse batanga ikizere cyo kwamamara ku rwego rw’isi ariko bikarangira umuhanzi runaka yikuye mu kibuga ibi bigatera benshi urujijo.
Ugereranyije muzika nyarwanda yo hambere na muzika y'iki gihe, bigaragara ko habayeho impinduka haba mu buryo ikorwamo,imyumvire y’abakunzi bayo ndetse ikaba itunze n’abakora uyu mwuga.
N’ubwo umwuga w’ubuhanzi mu Rwanda umaze gutera intambwe, igikomeza kwibazwaho n’uburyo abawukora bagera ku rwego rushimishije harimo kwegukana ibihembo bikomeye no kwitabira amaserukiramuco akomeye ku isi ariko bikarangira bamwe muri bo basubiye kuri ya ntebe bahereyeho.
Irushanwa rya PGGSS rifasha benshi kwamamara ariko abahanzi ntibabyiteho
Ni mu gihe benshi mu bahanzi barimo Abdoul Makanyaga, bemeza ko mu myaka yashize uyu mwuga wakorwaga neza, abahanzi baririmba ku bwo gukunda uyu mwuga nta gihembo runaka bategereje kandi bakaba bakigaragaza.
Iyi nkuru Inyarwanda.com twakoze twifashishije abakunzi ba muzika n’abahanzi,ikigarukwaho ndetse kigatera agahinda ni uburyo uyu mwuga usigaye utanga inyungu itubutse n’uburyo bwo kwamamara ku isi ariko bikarangira aya mahirwe atabyajwe umusaruro uko bikwiye.
Mu kugaragaza agahinda k’abakunzi ba muzika kandi twifashishije zimwe mu ngero zifatika nk’irushanwa rya PGGSS,irushanwa rya Tusker project Fame n’ibindi bitaramo bikomeye ku isi bamwe mu bahanzi nyarwanda bitabira ndetse byakagombye kubafasha kumenyekanisha u Rwanda ku rwego rw’isi ariko bikarangira nta muhanzi mushya urenze u Rwanda. Abantu batandukanye bagaheraho bemeza ko bamwe bayoboka uyu mwuga baba bagamije kwishakira amaramuko hakabaho n’ubunyamwuga buke.
Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi nyarwanda batandukanye,yemeje ko kutigaragaza ku isi kwa bamwe mu bahanzi nyarwanda kandi babifitiye ubushobozi abibona mu nzira eshatu. Amateka igihugu cyanyuzemo,bamwe bakayoboka uyu mwuga bagamije amaramuko ntacyerekezo bafite no kutagira ubunyamwuga.Ati:
”Ni koko igihugu kivuye kure habi nibyo kandi turi kwiyubaka ariko se tuzasoza kwiyubaka ryari? Birantangaza abenshi mu bahanzi bahabwa amahirwe n’ubushobozi byo kwigaragaza ariko bikarangira basubiye kuri ya ntebe bahozeho.”
Ku ruhande rw’abahanzi abenshi ntibemeranya n’ababashinja kwishakira amaronko n’ubunyamwuga buke kuko ngo n’intambwe igaragara bagezeho ni ubwitange bakora buhoraho. Umuraperi Bull Dog yagize ati:”Njye ndagaruka cyane ku njyana ya Hip Hop badasiba gutunga intoki ngo yasubiye inyuma, turi ibirara n’ibindi. Sinemeranya nabyo kandi sinemeranya n’abadushinja ubunebwe kuko dukora ibishoboka haba mu gutegura ibitaramo,kujya studio n’indi. Ikindi itera mbere rya muzika ntirishingiye ku bahanzi gusa ahubwo birasaba abanyarwanda muri rusange gushyigikira muzika maze yinjirize igihugu nk’uko indi mirimo bihagaze”
Abakunzi ba muzika bo bemeza ko benshi mu bahanzi nyarwanda ari abanebwe no gukora uyu mwuga batawukunze. Munezero Jayz ni umukunzi wa muzika, Inyarwanda.com yasanze ahitwa Tarinyota mu mujyi wa Kigali, ibi yabihamyaga atanga urugero rw’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania umaze igihe gito muri uyu mwuga none ubu akaba atumirwa muri Amerika n'ahandi akorera ibitaramo bikomeye.
Irushanwa rya Tusker project Fame naryo rifasha benshi mu bahanzi nyarwanda kwamamara ariko bikarangira ntacyo bibagejejeho
Twirengagije ibyavuzwe haruguru,ese harabura iki ngo abahanzi nyarwanda bamamare ndetse batumirwe mu bitaramo ku rwego rw’isi. Ese bipfira he ni ururimi rw'ikinyarwanda abahanzi bacu baririmbamo,ni abatunganya uyu mwuga se badashoboye cyangwa se ni itangazamakuru ridakora imirimo yaryo?
TANGA IGITECYEREZO