RFL
Kigali

Umuhanzi Lady Jaydee yizihije isabukuru y’imyaka 37 ari muri gatanya. Dore amwe mu mateka ye

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:15/06/2016 12:12
0


Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, umuhanzikazi Lady Jaydee ukomoka muri Tanzania,yizihije isabukuru ye y’imyaka 37 amaze ageze ku isi.



Judith Wambura Mbibo uzwi ku izina rya Lady Jaydee yasesekaye ku isi tariki 15 Kamena 1979. Kuri iyi sabukuru ye y'amavuko turabagezaho amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe.

Lady Jaydee umuhanzikazi wakunzwe mu karere ku bw’ibihangano bye ariko amakuru yakunze kumuvugwaho agatuma bamwe bamwikuramo burundu, avuka mu mumuryango w’abihaye Imana mu bana 10 ariko ku bw’amahirwe make 3 barapfa ubu basigaye ari abana 7.

Lady Jaydee yatangiye muzima afite imyaka 7 ahera ku ndirimbo zihimbaza Imana aririmba mu rusengero,iki gihe cyose abayobozi b’itorero yaririmbagamo bamubonyemo impano ikomeye batangira kumuha rugari.

Ikindi kandi uyu muhanzikazi ngo yakunze kwitegereza abahanzi bari ku rubyiniro akanigana indirimbo z’abandi kuko yakundaga kuririmba ndetse yiyumvamo iyo mpano.

hhhh

Umuhanzi Lady Jaydee

Uyu muhanzikazi kandi mbere atarinjira muri muzika, yanyuze no mu mwuga w’itangazamakuru kuri radio. Uyu mwuga ariko ngo ntiyawutinzemo kuko atariyo mpano ye ahubwo nyuma yaje kwisanga yinjiye muri muzika.

Indirimbo ye ya mbere n’iyitwa ‘Sema Unachotaka’ yakozwe nyuma yo gutsinda irushanwa  Radio One Stereo ikaba yaranasohotse kuri Album ye ya mbere  “Machozi”. Lady Jaydee kandi yemeza ko impano ye y’ubuhanzi ahanini abikesha umuraperi Dr Dre wamufashije cyane mu kuririmba kugeza ubu ngo akaba amufata nk’ikitegererezo.

Nyuma y’ibi byiza byose, akayamvugo ngo ntagahora gahanze,Lady Jaydee yaje kumvikana mu bikorwa byinshi ndetse byamutesheje agaciro birimo gukorana n’imyuka mibi,gukuramo gutwara inda biba akarusho ubwo aheruka gutandukana n’umugabo we burundu.

Kanda hano wumve ikiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku mateka ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND