Uko iminsi yicuma niko usanga abahanzi batari bacye bashinjanya ubuhemu mu kudafatanya no kunanizanya rimwe na rimwe bikaba n’intandaro y’inzigo ihoraho mu buzima bwabo bigira ingaruka mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda.
Akenshi iyouganira na bamwe mu bahanzi, ibiganiro bibaranga humvikanamo no kutishimirana hagati yabo,wakurikirana intandaro yabyo ugasanga bikomoka ku nzigo yatewe n’uko habayeho gutumirwa ngo bashyigikirane umwe ntaze,gusaba gufatanya mu ndirimbo hakabaho kunanizanya bikaba bityo no mu bitaramo.
Iyi nkuru dukesha abakunzi ba muzika nyarwanda,abahanzi mu njyana zitandukanye n’abakinnyi ba filime, bemeza ko imyidagaduro mu Rwanda imaze gutera imbere ariko ngo agakoko gashobora kumunga ibi byiza ni ubufatanye buke buri hagati y’ibi byamamare kuko ngo utatumira mugenzi wawe mu gitaramo,kumurika sinema no gufatanya mu ndirimbo cyane kubahanzi bakizamuka ngo apfe kugukundira.
Umushyushyarugamba uzwi ku izina rya Mc Claude mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati:”Aho imyidagaduro mu Rwanda igeze harashimishije,gusa igikomeje gutera impungenge ni uko haba abahanzi,abakinnyi ba sinema n’izindi ngeri zose zifite aho bahurira n’imyidagaduro badahuriza hamwe,ahubwo ugasanga aho umwe anyuze undi ahacisha umuriro.”
Reka twifashishe zimwe mu ngero zagaragaye ndetse zivugwaho cyane mu itangazamakuru zinateza impaka hagati y’abahanzi biturutse mu guhemukirana gushingiye mu kudafatanya.
Haciye iminsi umuhanzi w’umunyarwanda Lil G ashinjwe kwambura umuhanzi ukizamuka ubarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Trey Max aho uyu muhanzi avuga ko yahaye Lil G amadorari y’Amerika 200 (200$) kugira ngo bakorane indirimbo birangira iyo ndirimbo atayibonye yewe ngo n’amafaranga akaba atarayasubijwe. N’ubwo Lil G yatanze ibisobanuro bye gusa kugeza aka kanya n’inzigo ikomeye hagati yabo.
Iyo uganira n’abahanzi bakizamuka bakubwira zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo kwakwa ibyamirenge n’abahanzi bakuze ngo bakunde bakorane indirimbo n’ibitaramo ikaba intandaro yo guhera hasi.
Ni umwaka ushize wa 2015 ,Habineza Jean Paul umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi ku izina rya Simple A, ngo mu rugendo rwe rwa muzika ntashobora kuzigera yibagirwa ubuhemu yakorewe na Senderi International Hit nk’umwe mu bahanzi yafataga ko bazi agaciro k’umuhanzi ndetse n’ingorane bahura nazo kugirango bagere aho bamenyekana.
Jean Paul avuga ko yashatse kwishakira umugati asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kumufasha gushyira hanze indirimbo y’ako, barabimwemerera ariko mu rwego rwo kugira ngo uwo mugati utubuke abanza gusaba Senderi international Hit ko yamufasha bagakorana iyo ndirimbo cyane ko amenyereye indirimbo nk’izo.
Aha ariko ngo ntibyamworoheye kuko Senderi yamusabaga kubanza kumutora mu irushanwa arimo rya PGGSS5,ikindi kandi ngo yagiye amunaniza cyane aho yamusabye kuza i Kigali inshuro nyinshi ariko ntamusange ariko amatike n'amafaranga ahamagaza (unite) bihatikirira. Nubwo Senderi ahakana aya makuru akavuga ko ari inyoma bigamije kumwangiriza izina, kugeza ubu mu bigaragara nuko aba bahanzi nta kintu gishobora kubahuza kubera iyo nzigo.
Abo mu gisata cy'imyidagaduro, bavuga ko gutumirana no gushyigikirana bidahabwa agaciro
Iki kibazo cyo kunanizanya no kudafatanya kandi byumvikana no mu muri sinema kuko ngo hari igihe abakinnyi ba sinema bajya kumurika nka sinema runaka,gutanga ibihembo no mu iserukiramuco batumira abahanzi ugasanga batabyitabiriye ntibanatange impamvu.
Niyitegeka Gratien uzwi ku izina rya Seburikoko aganira na Inyarwanda.com,yemeje ko abahanzi n’abakinnyi ba sinema babana nk’inganda 2 zitandukanye ndetse zihanganye. Ati:Uretse ko ubu hatangijwe ihuriro ry’abahanzi naho ubundi twabanaga nk’abakeba nta gutumirana cyangwa ngo hagire aho duhurira dore ko niyo hagiraga ushira isoni yatumiraga mu enzi we ariko bikarangira ataje.”
Ese iki kibazo gifatwa nk’agakoko ndetse gashobora kumunga imyidagaduro nyarwanda hakorwe iki ngo gicike burundu. Ubuyobozi bw'ihuriro ry’abahanzi bwemeza ko ariyo mpamvu bishyize hamwe batangiza iri huriro ry’abahanzi mu rwego rwo guca burundu ubushyamirane no gutsikamirana bikunze kugaragara mu bahanzi nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO