RFL
Kigali

Mu ndirimbo 'Akagare' ya Rashidson hagaragajwe urukundo ruzira uburyarya-VIDEO

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:14/06/2016 17:52
1


Mu gihe uko ibihe biha ibindi urukundo rugenda rugabanyuka mu bantu rugasigara mu mvugo gusa mu ndirimbo “Akagare” y’umuhanzi Rashidson hagaragajwe urukundo nyakuri rudashingiye ku butunzi n’ubwiza bw’umubiri.



Iyi ndirimbo igaragaramo umukobwa wikundiye umusore atitaye ku butunzi bwe kandi we ari ikirangirire,birangira ari nk’igitangaza ku musore wikoreraga umwuga w’ubunyonzi umukobwa yamubwira ko amukunda umusore ntabyemere kugeza ubwo urukundo rwendaga kumushengura.

Iyi nkuru ifatwa nk’amakabyankuru dore ko bidakunze kubaho,aho umukobwa afata iya mbere akabwira umuhungu ko amukunda. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Rashidson yabajijwe inkomoko y’iyi nkuru aririmbaho, yemeza ko byaturutse ku musore w’inshuti ye wahuye n’umukobwa amusaba urukuhttp://inyarwanda.com/articles/edit/69504ndo ariko we abona batari mu kigero kimwe.

Ati:”Mfite umusore w’inshuti yanjye wantekerereje uko yakundanye n’umukobwa uturuka mu muryango w’abakire we akomoka mu bakene akarusho akora umwuga w’ubunyonzi,iyo uwo mukobwa yamubwiraga ko amukunda yabifataga nko gushinyagurirwa kugeza ubwo umukobwa urukundo rwendaga kumushengura ariko birangira babyumvikanyeho.”

Ku ruhande rwa Rashidson yemeza ko muri iki kinyejana urubyiruko rwatesheje agaciro urukundo kugeza ubwo hari n’ubwira undi ko amukunda bikarangira ahawe urw’amenyo.

REBA HANO INDIRIMBO 'AKAGARE'YA RASHIDSON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTWARI KASIMOU7 years ago
    NAKOMEREZE AHO TURAMUSHYIGIKIYE GUSA NINZIZAPEEE





Inyarwanda BACKGROUND