RFL
Kigali

Platini ari guhatwa ibibazo n’abafana be ku gihe azatera ivi akagira ijambo abwira umukunzi we Diane

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:31/05/2016 10:42
9


Mu gihe abahanzi babarizwa muri Kina Music umwe ku wundi bari gusezerera ubuseribateri,Platini yabajijwe n’abakunzi be igihe azatera ivi akabwira ijambo’’Will u merry me” umukunzi we bitunguranye birangira yinumiye.



Ni nyuma y’uko Knowless na Clement babarizwa muri Kina Music ubu bamaze kwemeranya kubana ndetse n’italiki y’ubukwe ikaba yamaze gushyirwa ahagaragara.

Iyi nkuru yashimishije abakunzi ba muzika nyarwanda cyane cyane ariko abakurikiranira hafi ibikorwa bya Kina Music babinyujije kuri Instagram, bafashe ifoto y’umukunzi wa Platini ariwe Diane bibaza igihe uyu muhanzi azatera ivi akabwira ijambo rimuva ku mutima akaribwira uyu mukunzi we.

Platini

Platini yahaswe ibibazo ku gihe azabwirira aumukunzi we ijambo rizima

Nyuma yo kubona ibyibazwa n’abakunzi ba Platini,Inyarwanda.com twagerageje kumuvugisha ngo agire icyo abivugaho ariko birangira yinumiye. Ibi byateye kwibaza icyaba kibyihishe inyuma. Ese kutagira icyo avuga ni imyiteguro arimo cyangwa ni uguheza mu gihirahiro abakunzi be n’uyu mukunzi we? Ibyo ni bimwe mu byibazwa n'abakunzi be.

Dore incamake y’ibyaranze urugendo mu rukundo hagati ya Platini na Diane

Iby’urukundo hagati ya Platini na Diane byatangiye kunugwanugwa no kuvugwa mu itangazamakuru muri 2013, nyuma y’aho uyu musore yari yaramaze gutandukana na Rozy gusa we na Diane ibyabo bakomeza gusa nk’ababigira ibanga kugeza mu mpera za 2014 aho itangazamakuru ryakomeje kuboga runono, Platini aza kwemeza ko afite umukunzi mushya.

Umwaka wa 2015 kuri bombi wabaye uwo kugaragarizanya urukundo no mu ruhame ntacyo bishisha, Diane ndetse na Platini, buri umwe yerekana ko atewe ishema no kuba umukunzi w’undi, babinyujije mu magambo y’urukundo bashyira ahagaragara aherekeje amafoto yabo bombi bari kumwe bikaba ari ibimenyetso byerekana ko urukundo rwabo rugeze kure kandi bameranye neza cyane.

Abinyujije kuri Instagram, Diane akaba aherutse gushyira hanze imbumbe y’amafoto ya Platini ataka urukundo rwabo yifashishije amagambo agize indirimbo ‘Ntacyadutanya’.

Diane

Platini n'umukunzi we Diane

Nemeye Platini na Diane bo bakaba batagihisha na gato iby’urukundo rwabo, cyane ko usanga buri umwe ku mbuga nkoranyambaga akoresha, adasiba gushyiraho amafoto aherekejwe n’amagambo y’urukundo ataka mugenzi we.Ese aba bombi urukundo rwabo rwaba rwerekeza ku bukwe cyangwa ni ukuryoshya gusa.? Iki ni ikibazo wakwibaza

Akenshi usanga ibyamamare cyane cyane muri muzika batangaza ubukwe ari uko bamaze guterana inda bakabona ntaho kwikinga bikarangira babukoze igitaraganya. Abandi bakunze gutungurana cyane ukumva umuntu w'icyamamare runaka yateguye ubukwe mu gihe gitunguranye.

Ese Platini yaba nawe azatunguza abantu ubukwe bwe na Diane?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi8 years ago
    Ndabakunda cyane platini na diane! Platini ufite umugore mwiza kandi peee kandi ateye neza twarahuye muri KCT
  • Fils8 years ago
    Platini urya neza kabisa iyo utaza kuba umu star uyu mwana ntabwo wari kumubina kuko she is beautiful
  • Anitha8 years ago
    nuko yitukuje naho ntakibazo ariko mukorogo wapi wapi
  • channy8 years ago
    Diane ni mwiza kbs
  • Joella8 years ago
    Ariko anitha we kuki usebanya ubwo uwo uvuga uramuzi wisebya undi mwana kuko twariganye mu APE Rugunga didy yari inzobe none ngo yisize mukorogo oya pe uko nugusebanya.Platini ufite umugore mwiza pe kandi wimico myiza
  • Jeanne8 years ago
    Ndabakunda cyanee. Muri couplé nziza peu urukundo rwanyu muzarukomeze
  • bintu8 years ago
    couple nyayo
  • pascal nzeyimama8 years ago
    byaribikwiriy kobabana kuko barasobanutse nose.
  • Zzz8 years ago
    Diane umutima mwiza ugira no gukunda abantu, imana yagombaga kuguha umugabo ugukunda ariwe platini, platini nkunda ukuntu uri fière yiwe. Nukuri nawe urabizi ko watomboye kugira umukunzi nka didy! She is beautiful girl ndabakunda cyane muzarenze 70





Inyarwanda BACKGROUND