Charly na Nina abakobwa bakora umuziki nk'itsinda 'Charly&Nina', baherutse gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “Agatege”. Iyi ndirimbo kuri ubu iri gukorerwa amashusho ku buryo bigenze neza vuba cyane yaba yamaze kujya hanze.
Mu kiganiro na Muyoboke Alex umujyanama w’aba bahanzikazi yaduhamirije ko koko imirimo yo gufata amashusho y’iyi ndirimbo yarangiye ndetse ko bitarenze icyumweru kimwe aya mashusho aba yagiye hanze. Muyoboke Alex yatangaje ko bishimira urwego amajwi y’iyi ndirimbo yakunzweho atangaza ko kuba bamaze gufata amashusho ari kimwe mubizafasha iyi ndirimbo kwamamara kuko imirimo yayo yose ikozwe kuburyo bwihuse.
KANDA HANO UBASHE GUTUNGA IYI NDIRIMBO "AGATEGE" YA CHARLY NA NINA
Charly na Nina mu mashusho y'indirimbo yabo agatege
Indirimbo “Agatege” ije ikurikira indi y’aba bakobwa yamamaye ku rwego rwo hejuru, indirimbo bakoranye na Big Fizzo umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi, imwe mu ndirimbo zatumye abantu bamenya ndetse banakunda iri tsinda mu ndirimbo yabo bise “Indoro”.
Agatege ni indirimbo aba bakobwa ndetse n’abakunzi babo barangamiye ko yakurikira iyabanje ndetse ikanamamara ku rwego rwo hejuru kuburyo byakomeza gushimangira ubudahangarwa bw’aba bakobwa bizwi ko bari mu ba mbere bazi kuririmba.
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO "AGATEGE"
Hamwe mu hafatiwe amashusho y'indirimbo "Agatege" ya Charly na Nina
Amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari gutunganywa na Producer Meddy Saleh umaze kwamamara cyane mu gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO