Ku wa gatatu w’icyumweru turi gusoza nibwo umuhanzikazi Umuhire Solange uzwi ku izina rya Liza Kamikazi yibarutse umwana w’umukobwa.
Tariki 25 Gicurasi 2016 nibwo uyu muhanzikazi yibarukiye mu ivuriro ‘Clinic bien Naitre’ riherereye mu Mujyi wa Kigali bakunda kwita kwa Dr Claude. Aya makuru inyarwanda.com ikesha umuntu w’inshuti y’uyu muryango anemeza ko kugeza ubu, umubyeyi n’umwana bameze neza.
Liza n'umugabo we bishimiye kwibaruka ubuheta
Isheja na David
Liza Kamikazi yarushinganye na David Wald muri Mutarama 2012. Umwana w’umukobwa, Sheja Liesha Fath Wald ni imfura yabo bibarutse mu kwezi kwa Nzeli 2012. Aba bana bombi Liza yabyaranye na Wald biyongera kuri Ntwali Neza King David Wald wanditse kuri Liza nk’umubyeyi we nyuma yo kumukura mu kigo cy’ababikira kirera abana badafite imiryango i Ngoma mu Karere ka Huye.
David Wald umugabo wa Liza na we asanzwe ari umunyamuziki ukomeye uzi gukoresha byinshi mu bicurangisho bya muzika. Ni umwe mu bakunze kugaragara mu matsinda y’abacuranzi bafasha Liza Kamikazi mu bitaramo akorera mu Rwanda n’iyo yatumiwe hanze yarwo mu maserukiramuco atandukanye.
TANGA IGITECYEREZO