Amasasu yumvikanye mu gitaramo kitabiriwe n’umuraperi TI, umugabo w’imyaka 33 ahasiga ubuzima abandi 3 nabo barakomereka. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye muri Irving Plaza, Manhattan.
Muri abo bakomeretse harimo umugore umwe abandi ni abagabo nk’uko bivugwa na Polisi yo mu mujyi wa New York ndetse ngo kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi kubera iki gikorwa. Ibi byabaye TI atari we uri ku rubyiniro, hari ahagana saa yine na cumi n’itanu (10:15pm) z’ijoro, abaraperi Maino na Uncle Murda aribo bari ku rubyiniro ubwo humvikanaga amasasu nk’uko abari bitabiriye iki gitaramo babivuga.
Polisi yahise ihagera ariko nta watawe muri yombi
Umwe mu bari aho witwa Ayo Fagbemi w’imyaka 21 yavuze ko umuvangamiziki wa TI (DJ) yari ari gukina indirimbo ashyushya abari bitabiriye igitaramo mu gihe TI atari yagera ku rubyiniro. Isasu rya mbere ngo ntiryumvikanye kubera urusaku rw’umuziki ariko irya kabiri ryumvikanye abandi batangira kugwirirana basohoka.
abantu bari benshi ahabereye ubu bwicanyi
Hibajijwe uburyo muri icyo gitaramo haba hinjiyemo imbunda kubera ko aho binjirira haba icyuma gisaka ibijyanye n’ibyuma n’intwaro, ndetse kugeza ubu Polisi ntiramenya impamvu yatumye habaho uku kurasa.
Mu mwaka wa 2009 TI yafatanwe intwaro ndetse arakatirwa abifungirwa umwaka n’umunsi umwe.
Source: Ney York Times
TANGA IGITECYEREZO