Louis Van Gaal Umuholandi w’imyaka 64 watozaga ikipe ya Manchester United yamaze gusezererwa muri iyi kipe nyuma yaho yari asoje imyaka ibiri ku masezerano y’imyaka itatu yari yarasinye muri iyi kipe.
Uyu mugabo wanatoje ikipe y’igihugu y’u Buholandi yahembwaga Miliyoni zirenga esheshatu z’amayero ku mwaka (€6.4) akaba yirukanwe adasoje umwaka wa nyuma w’amasezerano.
Ibi bigiye ahagaragara nyuma yaho bitangajwe ko José Mourinho agomba kugera mu mujyi wa Manchester kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2016 aho agomba kujya kuganira n’abayobozi b’iyi kipe ku bijyanye no kuba yayerekezamo.
Louis Van Gaal(Iburyo) ubwo yakirwaga na Sir Alex Fagurson wakoze amateka akomeye muri Manchester United
Kugeza ubu ntiharamenyekana ejo hazaza ha Ryan Giggs wari wungirije Van Gaal yewe no ku bandi batoza bari ku ngoma ya Louis Van Gaal watoje amakipe nka FC Barcelone na FC Bayern Munchen.
Louis Van Gaal asuhuza abafana
Amakuru yimbitse ku iyirukanwa ry’uyu mugabo Louis Van Gaal yagiye hanze ubwo yari agiye gukina na Crystal Palace umukino wa nyuma w’irushanwa rya FA, igikombe yatwaye bigoranye.Aha, itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryemezaga ko uyu mugabo agiye gutoza umukino ushobora kuba ariwo wa nyuma kuri we nk’umukozi wa Manchester United.
Yirukanwe hashize iminsi ibiri atwaye igikombe cya FA
Kimwe mu bintu uyu mutoza azize harimo umusaruro mucye yatanze muri iyi kipe kuko kuva iyi kipe yayifata mu mwaka 2014 ntiyigeze ashimwa n’abafana ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe yahoze itozwa na Sir Alex Fergurson.
Akigera muri iyi kipe yahise atanga miliyoni 250 z’amayero mu kugura abakinnyi we yavugaga ko bazamufasha kwitwara neza ariko bikamwangira.Iki ni ikindi kintu cyatumye abura ubushuti n’abakunzii b’iyi kipe.
Kuri uyu wa mbere yafotowe yerekeje Carrington Complex ku kibuga cy'imyitozo cya Manchester United
Kugurisha Louis Nani, Robin Van Persie, Angel Di Maria na Tom Cleverly ni kimwe mu bindi bintu byatumye yangwa cyane muri uriya mujyi wamenyereye gutahwamo ibikombe.
Van Gaal yageze muri Manchester United mu mwaka wa 2014 ubwo yari akubukanye ikipe y’Abaholandi mu gikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil akabahesha umwanya wa gatatu.
Paul Gilroy Umunyamategeko wa Louis Van Gaal yahise agera ku kibuga cy'imyitozo aje kurangiza isezererwa ry'umukiliya we
Umwaka we wa mbere ageze muri Man United, iyo kipe yahise irangiza ku mwanya wa kane muri shampiyona ndetse inabona itike yayijyanye mu mikino ya UEFA Champions League.
Muri uyu mwaka w’imikino 2015/2016, ikipe ya Manchester United yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatanu aho itemerewe gukina imikino ya Champions League keretse UEFA Europa League.Uyu mwaka w’imikino kandi iyi kipe yatsinze ibitego 49 gusa bifatwa nk’ibitego bicye itsinze muri shampiyona kuva mu mwaka w’imikino 1989-1990. Uwo musaruro mucye niwo utumye Louis Van Gaal yirukanwa muri Man United.
Ryan Giggs(wa kabiri ibumoso) ntaramenya akazoza ke muri Manchester United
Mourinho yafotowe kuri uyu wa mbere ari kumwe na George Mendez(agent) baganira kuri gahunda yo gusimbura Louis Van Gaal
Igikombe cya FA asigiye iyi kipe ya Man United nicyo gikombe cya mbere amashitani atukura atwaye kuva Sir Alex Fergurson yasezera amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona cya 2013.Gusa, ibyishimo yakuye ku kibuga cya Wembley ntabwo byari kumuhesha kuguma muri iyi kipe nk’umutoza wayo.
Juan Mata wahoze atozwa na Jose Mourinho araganira na Wayne Rooney kapiteni wa Manchetser United
Jose Mourinho ushobora gusimbura Louis Van Gaal, nawe yirukanwe mu ikipe ya Chelsea mu Ukuboza 2015, nyuma yo kuyiha igikombe cya shampiyona cya 2015 ariko 2015-2016 ikamwangira aho umusaruro wari warabaye iyanga.
Manchetser United itegereje umutoza mushya ugomba gusimbura Louis Van Gaal
TANGA IGITECYEREZO